Mu muhango wo kurahiza bamwe mu bayobozi bahawe inshingano nshya barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Malimba Musafiri Papias, abadepite n’abacamanza, kuri uyu wa kane Taliki ya 25 Kamena 2015, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje akababaro u Rwanda rutewe n’ifatwa rya Gen Karenzi Karake wayoboraga urwego rw’Ubutasi mu Rwanda.

Mwijwi ryagahinda kenshi ndetse karanze noguhuzagurika yavuze ko kuba umuyobozi nka Gen Karenzi Karake afatwa nk’umunyabyaha nyamara kuri Kagame , Karenzi ari mu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso cy’agasuzuguro k’ibihugu bikomeye bikomeje kugirira Afurika by’umwihariko u Rwanda.

Nonese Bwana Perezida ubu niho ukimenyako ibihugu bikomeye bigirira agasuzuguro Africa? Umukambwe Col. Kadafy Intwari y’Africa nitwavuzeko abambwa? None uti Ibihugu bikomeye bifite agasuzuguro kubera gufata umwicanyiwe Karenzi wayogoje ababyeyi impinja asiga imiborogo aho yanyuze hose. Nonese Bwana Perezida ko uvuga ibya Karenzi  bataragufata wowe wamutumaga?

Bitinde bitebuke muzaryozwa amarorewa mwakoze, Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mwishe iGakurazo Kabyayi mukabahamba mucyobo cyarusange ntungirego baribagiranye, umunsi twabonye uburyo tuzabibuka kandi bashyingurwe mucyubahiro.

Peresida Kagame ashobora kugirango inkiko z’iBurayi zikora nkize yishyiriyeho aho atelefona umucamanza akamubwira ukuntu aca urubanza, unva ukuntu yabwiye abitwa intumwa zarubanda nyamara n’intumwa za Kagame

Yagize ati” Ibyo badukorera bafunga abahagaritse Jenoside, bo ntabwo bajya bareba mu mateka yabo ngo babikorere bagenzi babo. Aya ni amateka yisubiramo ku bundi buryo. Aka ni agasuzuguro gakomeje kwerekwa Abanyafurika ko ntacyo turicyo…”

Ati “ Byatangiye ari u Bufaransa, hakurikiraho Spain, none bigeze mu Bwongereza. Sinzi abazakurikiraho.”

Bwana Perezida ushobora kuba udasobanukiwe ibintu bya demokarasi, reka nguhe urugero rwahafi kandi ku muntu winshuti yawe ahubwo nabonye akuvugira Andrew Mitchell, uwo mugabo yasuzuguye umupolisi warindaga umuryango ku Intego ya Westminster ariko yagize ibibazo bikomeye none wowe mumutwe wawe uti Minisitiri W’Intebe Cameroon atelefone abacamanza barekure Karake, mbega ubujiji, igitugu, kubura abajyanama, mbega Intumwa ya Leta bita Busingye Johnston ashinzwe iki?

 

Kagame ati Marara, Rene Mugenzi ndetese na Dr. David Himbara, ariko Bwana Perezida utabeshye koko abantu bashobora kubwira ubucamanza bwa UK cyangwa Police ngo bafate Gen. Karenzi Karake? Ahubwo se General umukuru ushinzwe Iperereza ryigihugu kizwi nka North Korea y’Africa agenzwa nakamwe? Ubundi yaraje mubiki uretse gushaka ukuntu yazica abantu?

Amakosa uvuga muzakora Atari ngombwa nayahe? Tumaze kumenyako watumije inama yokuva muri Commonwealth ndetse nokureka kuvuga icyongereza ndetse nogufunga Ambassade yabongereza, ariko uramutse usaze ukabikora nirwo rugendo rwawe rwa nyuma muri politiki.

Tuza urekeraho kwica abantu, wicuze ube nka Saul wahindutse Paul, reka manda yagatatu ubeshya ngo abanyarwanda baragukunda, kuko akawe karaho, nigihe gusa nawe ukaba utawe mukagozi.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMu muhango wo kurahiza bamwe mu bayobozi bahawe inshingano nshya barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Malimba Musafiri Papias, abadepite n’abacamanza, kuri uyu wa kane Taliki ya 25 Kamena 2015, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje akababaro u Rwanda rutewe n’ifatwa rya Gen Karenzi Karake wayoboraga urwego rw’Ubutasi mu Rwanda. Mwijwi ryagahinda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE