Mu ijoro ryakeye nibwo Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Colombo umurwa w’igihugu cyaSri Lanka mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth nkuko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Perezida Kagame yakirwa i Colombo

Perezida Kagame yakirwa i Colombo

Ni ubwa kabiri Perezida Kagame yitabiriye iyi nama kuva u Rwanda rwakwemerwa muri uyu muryango.

Abakuru b’ibihugu bigera kuri 50 barateranira kuri kiriya gihugu cy’ikirwa mu mujyi wa Colombo biga ku nsanganyamatsiko igira iti “Growth with Equity: Inclusive Development”

Muri iyi nama y’iminsi ibiri baziga cyane ku kuzamura ubukungu, uburenganzira bwa muntu, ihindagurika ry’ikirere, ndetse baganire na bamwe mu rubyiruko rwatumiwe muri iyi nama.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth iba buri myaka ibiri igamije kureba uko ibihugu bigize uyu muryango bihuza gahunda zitandukanye bakiga n’ibyo bakora.

Ni ubwa mbere mu myaka 24 ishize igihugu cyo muri Asia (Sri Lanka) cyakiriye iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth.

U Rwanda rwemerewe kwinjira muri uyu muryango mu 2009 kiba igihugu cya 54 kiwugize.

Commonwealth ihuriyemo ibihugu byahoze bikolonijwe n’abongereza, umuyobozi w’ikirenga w’uyu muryango akaba ari umwamikazi Elizabeth II w’abongereza.

Asinya mu gitabo cy'abashyitsi b'umujyi wa Colombo

Asinya mu gitabo cy’abashyitsi b’umujyi wa Colombo

Abakereye ibirori byo kwakira abakuru b'ibihugu bari kugera Colombo

Abakereye ibirori byo kwakira abakuru b’ibihugu bari kugera Colombo

Abakobwa baje kwakira abakuru b'ibihugu

Abakobwa baje kwakira abakuru b’ibihugu

Colombo, umurwa mukuru w’igihugu cya Sri Lanka ni umujyi utuwe n’abantu bagera hafi ku 800,000. Ni umujyi uteye imbere cyane kubera ubucuruzi bukoresheje inyanja ndetse n’ubukerarugendo.

Sri Lanka (yahoze yitwa Ceylon kugeza mu 1972) ni ikirwa kigenga kuva icyo gihe, mu bunini kiruta u Rwanda inshuro eshatu, gituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 20. Giherereye mu nyanja munsi y’igihugu cy’ubuhinde.

Mu gace kirimo nicyo gihugu kiri ku isonga muri raporo ya “Human Development Index”

UMUSEKE.RW