Mu ijambo Perezidawa Repubulika y’u Rwanda yagejeje ku banyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2016, ribifuriza umwaka mushya muhire, yavuze ko yemeye kuzongera akabayobora nk’uko babimusabye gusa avuga ko atazayobora ubuzira herezo.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bagaragaje ku buryo bwumvikana amahitamo bifuriza u rwanda rwabo mu gihe kiri imbere, maze basaba ko itegeko nshinga rivugururwa.

Perezida Kagame yavuze ko akurikije uburemere ubusabe bw’abanyarwanda ku kongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 bufite,nta kuntu atakwemera gukomeza kubayobora.

Ati:”Nkurikije uburemere bwabyo, n’imyumvikanire mwabihaye,nta kuntu ntabyemera”.

Perezida Kagame yavuze ko igisigaye ari inzira bigomba kuzanyuzwamo igihe cyabyo nikiramuka kigeze.

Kagame ariko yavuze ko icyo abanyarwanda bagamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza kuyobora ubuzira herezo, kuko ngo bitari cyera inshingano z’umukuru w’igihugu zizahererekanwa kuburyo bizagirira akamaro abanyarwanda kandi bikabera urugero abanyarwanda ndetse n’abandi.

Ati:” Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuzira herezo;kandi nanjye siko mbyifuza.”

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza inzira batangiye yo guhindura igihugu cyabo, kuko n’ubundi ibisabwa kugirango hashimangirwe ubuyobozi butekanye, ari nabyo bisabwa mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

Inzira yo kuvugurura itegeko nshinga yatangiye mu tangiriro z’umwaka ushize wa 2015, ubwo abanyarwanda banyuranye bandikiraga inteko ishinga amategeko kuvugurura itegeko nshinga kugirango ingingo ya 101 yazitiraga Perezida Kagame gukomeza kuyobora ivugururwe.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2015, inteko ishinga amategeko yemeye ubusabe bw’abaturage maze hatangira kwegera abaturage ngo batange ibitekerezo ku buryo bumva itegeko nshinga ryavugururwa ndetse n’uburyo bumva ingingo ya 101 bifuzaga ko yavugururwa yakwandikwa.

Nyuma yaho inteko ishingamategeko yemeye umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga, maze iranawemeza.

Nyuma hakurikiyehho kongera kwegera abaturage basobanurirwa uko itegeko nshinga ryavuguruwe, maze ku matariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015, abanyarwanda bemeza itegekonshinga rivuguruye muri Referendum.

– See more at: http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Politiki/article/perezida-kagame-ntashaka-kuyobora-u-rwanda-ubuziraherezo#sthash.T5IMyWCE.dpuf

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu ijambo Perezidawa Repubulika y’u Rwanda yagejeje ku banyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2016, ribifuriza umwaka mushya muhire, yavuze ko yemeye kuzongera akabayobora nk’uko babimusabye gusa avuga ko atazayobora ubuzira herezo. Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bagaragaje ku buryo bwumvikana amahitamo bifuriza u rwanda rwabo mu gihe kiri imbere, maze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE