Perezida Jacob Zuma yikomye Perezida Kagame mu gushaka guhindura itegeko nshinga
Perezida wa Afurika y’epfo Jacob Zuma yikomye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe avuga ko atazakora nkabo mu gushaka kuguma ku butegetsi.
Blogg ya Perezida Zuma yise Zimeye.com ndetse n’ibinyamakuru Mail na The Guardian byandikirwa mu Bwongereza bivuga ko Perezida Zuma ubwo yatumizwaga n’ikigo gishinzwe itangazamakuru ( Media Centre cya Afurika y’epfo) yashyize mu majwi Perezida Kagame na Robert Mugabe wa Zimbabwe avuga ko Perezida Kagame ashaka kwiyongeza Manda naho Mugabe we yamaze kuyiyongeza.
Perezida Zuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2015 yatangarije iki kigo cy’itangazamakuru adashobora na limwe kwiyongeza manda ya gatatu nka Perezida Kagame na Robert Mugabe.
Aganira na Mail na The Guardian Perezida Zuma yavuze ko nta nyungu n’imwe afite yo kwiyamamariza manda ya gatatu.Ati” sinshaka kugumaho, Simbishaka sinabikora”
Abanyarwanda batandukanye mu Rwanda nibo basabye Perezida Kagame ko yaguma ku butegetsi kuko yabakoreye byinshi byiza birimo no kubageza ku iterambere.
Bakaba aribo basabye inteko ishinga amategeko guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga imubuza kwiyamamariza indi manda ya gatatu. Muri iki gihe inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikaba yaratangiye igikorwa cyo kureba uko yahindura zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga abanyarwanda bifuza ko zihinduka.
Ibi bikaba aribyo byari byasabwe n’abanyarwanda ku giti cyabo. Hagati aho Perezida Kagame ntaragira icyo avuga kuri ibi asabwa n’abaturage byo kongera kuyobora indi manda.
We ku giti cye yasabye abifuza ko yongera kuyobora indi manda kumwereka impamvu ifatika yatuma yongera kuyobora u Rwanda, Akaba atarigeze asaba na limwe abaturage n’inteko ishinga amategeko ko itegeko nshinga ryahinduka.