PASIKA NZIZA KU BANYARWANDA TWESE
Ndifuriza Abanyarwanda bose kugira iminsi mikuru myiza ya Pasika, ari abari iwacu iRwanda n’ahandi hose kw’isi, cyane kandi abakristo. Pasika nziza kandi ku Barwanashyaka ba RDI-Rwanda Rwiza aho bari hose, cyane urubyiruko, mbifuriza gukomeza inshingano zo gukomera ku mateka n’umuco nyarwanda wo kubana nk’abasokuruza. Pasika n’urwibutso rw’ibihe by’ububabare bwa muntu, bukizwa no kwizera Uwiteka. Pasika ni urwibutso rwo gukomeza inzira yo kwizera gutsinda nkuko Yezu Kristo yagize ukwizera agatsinda urupfu. Uwizera wese agomba gukomeza umurego m’ukwemera ibyo akora, akabigeraho bimugoye ariko nyuma akagiru umucyo n’umunezero. Ngurwo urwibutso rwo gutsinda no kubaho neza nyuma yo gutsinda ububabare. Ni byo Pasika itwibutsa. Pasika nziza.
Twagiramungu Faustin