Nyina wabo wa Kagame Ntiyamenye Aho Asteria Rutagambwa Yagiye!
Asteria Rutagambwa nyina wa Kagame witabye imana hambere
Nyina wa Perezida Paul Kagame y’itabye imana asiga mukuru we mu nzu wenyine w’imyaka irenga 100, umukecuru ushaje cyane urwaye indwara yo kwibagirwa ndetse wanarondogoye. Kuva nyina wa Kagame Esteria Rutagambwa y’itabye imana, Kagame ntiyongeye gusura uwo mukecuru nyina wabo kuko ngo impamvu Kagame yatanze ngo n’uko n’ubundi uwo mukecuru ntacyo yakwibuka bityo rero ngo kumusura ntacyo biba bimaze.
Uwo mukecuru akenshi akunze kubaza abamuri hafi ati: Ese wa mukobwa yagiyehe? Ubwo ngo aba abaza aho murumuna we yagiye! Nk’uko tubikesha abatugerera ikambere ngo kuva nyina wa Kagame yitaba imana ntabwo uwo mukuru we yabimenye ahubwo yibaza ko haraho yagiye kuko afite akabazo ko kwibagirwa ndetse akaba yararondogoye.
Ubundi kandi ikibazo cyo kwibagirwa guhangayika ngo na nyina wa Kagame yapfuye ahora ahangayitse kubera ibikorwa by’umuhungu we. Ubundi ngo iyo bamubwiraga ko hali umuntu witabye imana niyo yabaga ari uwazize malaria, umutwe cyangwa se indi ndwara, yahitaga yifata mu mutwe akabaza ati uwo se we ‘’amuhoye iki’’ ibyo bikaba bisobanura ko nyina wa Kagame yashaje azi ko umuntu wese upfuye yabaga yishwe n’umuhungu we Paul Kagame.
Ubu burambe, kubaho kugeza aho ku rondogora kw’ababyeyi ba Kagame bikaba bitugaragariza ko nawe azaramba ndetse akarondogora ari Perezida, manda ya gatatu kugeza ku ya cumi azaba ali agahoma munwa! Abanyarwanda ubwo bazahitemo kuyoborwa kugeza aho azajya ababaza aho wa mukobwa yagiye; ubwo azaba abaza aho Jeanette Kagame yagiye yaramaze gusaza.
Agnes I kigali
https://inyenyerinews.info/human-rights/nyina-wabo-wa-kagame-ntiyamenye-aho-asteria-rutagambwa-yagiye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/Rutagambwa.jpg?fit=600%2C600&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/Rutagambwa.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAsteria Rutagambwa nyina wa Kagame witabye imana hambere Nyina wa Perezida Paul Kagame y’itabye imana asiga mukuru we mu nzu wenyine w’imyaka irenga 100, umukecuru ushaje cyane urwaye indwara yo kwibagirwa ndetse wanarondogoye. Kuva nyina wa Kagame Esteria Rutagambwa y'itabye imana, Kagame ntiyongeye gusura uwo mukecuru nyina wabo kuko ngo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS