Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagomba gutuzwa mu karere ka Nyamagabe bagicumbikiwe by’agateganyo mu murenge wa Gatare, barasaba ko imyiteguro yo kujyanwa gutuzwa hirya no hino mu mirenge yakwihutishwa bakagerayo vuba kugira ngo batangire urugamba rw’iterambere nk’abandi Banyarwanda.

Rutembesa Jackson, umwe muri aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya avuga ko icyamufasha kwiyakira mu Rwanda kurusha ibindi ari ugutuzwa akabona aho kuba ndetse n’aho gukorera, akinjira muri gahunda z’iterambere igihugu gifitiye Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Icyamfasha kwiyakira kurusha ibindi ni ukugira ubuzima bwiza. Ubuzima bwiza mvuga ni nko kubona aho ntura, nkicara, nkabona isambu ngahinga, ahasigaye ibikorwa bindi bisanzwe nkabifatanya n’abandi Banyarwanda”.

Abaturage bavuye Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Gatare.

Abaturage bavuye Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Gatare.

Rutembesa avuga ko kugira aho umuntu atura ari ngombwa kuko iyo umuntu adafite aho abarizwa kandi ari kugenda asaza biba atari byiza.

Josam James, nawe wirukanywe muri Tanzaniya, avuga ko baramutse bagejejwe mu mirenge bazatuzwamo vuba byabafasha gutangira gukora kugira ngo bazabashe kwibeshaho mu minsi iri imbere, dore ko ari mu itangira ry’igihembwe cy’ihinga.

“Igituma nshaka kujya mu murenge vuba ni uko igihe cy’ihinga kigiye. Turamutse tutagiye mu mirenge kare ngo twitegure duhinge turebe ko twabaho turebe n’iterambere ry’abandi, nta kintu nakimwe twazageraho,” Josam.

Akomeza avuga ko mu gihe bazaba bageze aho bazatuzwa bashobora gukora ibikorwa by’iterambere binyuranye, byaba ibyo bakorera aho batuye cyangwa hirya no hino mu gihugu ariko batekanye bafite aho babarizwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko buri gukora ibishoboka byose ngo aba baturage babashe gutuzwa mu mirenge bazabamo inyuranye, dore ko ubu bamaze kuvugana n’imirenge ku miryango izakira ndetse n’aba baturage bakaba bazi imirenge bazatuzwamo.

Ngo kugezwa aho bazatuzwa vuba byabafasha gutangira urugendo rwo kwibeshaho.

Ngo kugezwa aho bazatuzwa vuba byabafasha gutangira urugendo rwo kwibeshaho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko hari kurebwa uburyo aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bazatuzwa bagafashwa kwinjira mu buzima bakabona ibyo bakora, abashoboye guhinga bagahabwa aho guhinga.

Akomeza avuga ko aho bazatuzwa hirya no hino mu mirenge ari mu masambu y’akarere cyangwa se aho atari bakagurirwa ibibanza, abaturage bakagira uruhare mu kububakira mu gihe ibikeneye andi mikoro akarere n’abafatanyabikorwa bazatanga umusanzu wabo, bikaba biteganijwe ko nta gihindutse ukwezi kwa gatatu kwashira amazu yabo yaruzuye, ariko mbere yaho bakazajya gucumbikirwa mu mirenge bazabamo hafi y’aho bari kubakirwa.

Mu karere ka Nyamagabe hakiriwe imiryango 23 igizwe n’abaturage 48 bagomba gutuzwa hirya no hino mu mirenge 17 igize aka karere.

Emmanuel Nshimiyimana

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/Abaturage-bavuye-Tanzaniya-bacumbikiwe-mu-murenge-wa-Gatare.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/Abaturage-bavuye-Tanzaniya-bacumbikiwe-mu-murenge-wa-Gatare.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSAbanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagomba gutuzwa mu karere ka Nyamagabe bagicumbikiwe by’agateganyo mu murenge wa Gatare, barasaba ko imyiteguro yo kujyanwa gutuzwa hirya no hino mu mirenge yakwihutishwa bakagerayo vuba kugira ngo batangire urugamba rw’iterambere nk’abandi Banyarwanda. Rutembesa Jackson, umwe muri aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya avuga ko icyamufasha kwiyakira mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE