Mu murenge wa Tababwe akarere ka Nyagatare polisi yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gusenyera no gusakuriza abaturage babaziza uburozi.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Shonga, umurenge wa Tababwe akarere ka Nyagatare bateye bakasenyera imiryango ibiri bavuga ko yamaze abantu ibaroga.

Marie Angelique Akimana aganira na newtines dukesha iyi yayitangarije ko hari umubare mu munini w’abantu bishwe n’iyi miryango ikoresheje uburozi. ‘’abaturage binjiye mu ngo z’iyi miryango kungufu basangamo ibintu bidasanzwe: impu z’inyamaswa n’imirizo y’ibikururanda bigaragara ko aribyo bifashisha baroga abantu’’ Akimana.

Christophe Kabana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tababwe nawe yemeza ko ibi byabaye ariko akavuga byamutunguye.

‘’ Hasanzwe ibihuha by’uko hakorerwa ubupfumu, ariko ntabwo abaturage bari barigeze bijujuta ku mugaragaro’’Kabana yakomeje avuga ko byamutunguye ko ariko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo hagaruke ituze.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba I.P Emmanuel Kayigi yatangaje ko yabashe abantu batandatu bakekwaho gusenyera iyi miryango avuga bagomba gushyikirizwa inkiko.

Amakuru aturuka muri aka karere ka Nyagatare aravuga ko kuri ubu imiryngo yasenyewe yamaze kwambuka imipaka y’u rwanda ikaba yangiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Nsanzimana Ernest@umuryango.rw