Amakuru atugeraho yemeza ko mu mpera z’ iki cyumweru, mu kibaya cyegereye umusozi uri mu murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihugu , abacukuzi 4 b’ amabuye y’ agaciro bapfuye nyuma yo kuridukirwa n’ ikirombe.

Abo bacukuzi bapfuye ni Elie Habanabakize , Patient Hakorimana , Jean Bosco Hagenimana na Jean Damacsene Nzabonimana bose batuye mu Bigogwe.

Augustin Nzayisenga warokotse muri iyo mpanuka ariko akahaburira umuvandimwe we ndetse na mubyara we yagize ati « Twacukuraga bisanzwe ubwo twatunguwe n’ umuriduko bitewe n’ imvura idasanzwe maze umusozi uratwigira ».

Umuyobozi wa polisi mu Burengerazuba, Rwamungu Gumira yavuze ko abo bakozi baridukiwe n’ ikirombe bitewe n’ imvura nyinshi bituma ubutaka buriduka.

Rwamungu yakomeje agira ati « Abo bakozi bazize kuba nta gikoresho na kimwe kibarinda bari bafite ni yo mpamvu iyi mpanuka ibahitanye».

Nyuma y’ iyi mpanuka yahitanye aba bantu 4, ubuyobozi bw’ igihugu bwongeye gusaba amasosiyete kurushaho kurinda abakozi babo ikajya ibashyikiriza ibyangombwa byose byabafasha gukumira bene iyo miriduko.

Ibere rya Bigogwe

Sibwo bwa mbere abantu bapfira muri ibyo birombe kuko no mu mwaka w’ i 2013 abakozi 3 bahitanywe n’ ikirombe cyaridukiye mu murenge wa Kintobo hegeranye n’ aho icyo kibazo cyabereye.

Gaston Rwaka – imirasire.com

Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSAmakuru atugeraho yemeza ko mu mpera z’ iki cyumweru, mu kibaya cyegereye umusozi uri mu murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihugu , abacukuzi 4 b’ amabuye y’ agaciro bapfuye nyuma yo kuridukirwa n’ ikirombe. Abo bacukuzi bapfuye ni Elie Habanabakize , Patient Hakorimana , Jean Bosco Hagenimana na Jean Damacsene Nzabonimana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE