Ntibisanzwe: Sezibera nawe Yasuunitswe
Ikinyamakuru The Insider cyo mu gihugu cya Uganda kiravuga ko kiri kugenzura amakuru y’uko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ari we Dr Richard Sezibera kuri uyu wa gatatu yaba yasunitswe n’abashinzwe kurinda perezida w’u Burundi ubwo yageragezaga kwinjira muri senat y’u Burundi. Ibi ngo bikaba byarabereye mu maso ya minisitiri w’ingabo wa Uganda, Crispus Kiyonga.
Kiyonga yaherukaga mu Burundi muri Nyakanga 2015 aho yari yagiye ahagarariye perezida Museveni wari umuhuza mu bibazo bya politiki biri mu Burundi byatewe na manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza.
Abakuru b’ibihugu mu karere bakaba bari batoranyije perezida Museveni hizewe ko kurangiza ibibazo biri mu Burundi byarangwaga n’imyigaragambyo mu mihanda, ubwicanyi, n’abantu bitwaje intwaro. Ibiganiro byo guhuza impande zitavuga rumwe byaje gusubikwa ntacyo bitanze.
- Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC / Ifoto: Internet
Kuri uyu wa gatatu rero Kyonga yari yasubiye mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura, aho yageze ku nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, DR Richard Sezibera.
Iyi nkuru ya The Insider ivuga ko Dr Sezibera yagerageje kwinjira mu nama ya Sena Atari yatumiwemo maze abashinzwe umutekano barinze inteko ishinga amategeko bakamubwira ko adashobora kwemererwa kuyinjiramo. Amakuru ataremezwa neza anavuga ko Sezibera yaba yanakubiswe n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu Burundi.
Nyuma yo kwangirwa kwinjira muri sena, nyuma haje gusobanurwa gusa ko Sezibera atari ari ku rutonde rw’abantu bari bategerejwe muri iyi nama nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa RFI, Sonia Rolley.
Umunyamakuru w’Umunyarwanda, Albert Rudatsimburwa The Insider iravuga ko ari we watangaje ko Sezibera yari arimo arasunikwa n’umurinzi wa perezida Nkurunziza, ndetse avuga ko u Burundi bwemeje aya makuru ariko ntibwagira ibisobanuro birambuye butanga ku cyakurikiyeho.
Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Nzeyimana yashinjije Sezibera kugambanira kwirukana u Burundi muri EAC.
Mu gusubiza, Dr Sezibera yarabihakanye, asobanura ko ibi ari ibyifuzwaga n’abaterankunga b’uyu muryango batumvaga ibyo kongera gutorwa kwa perezida Nkurunziza.
Muri Nzeri 2015, Leontine Nzeyimana, minisitiri muri perezidansi y’u Burundi ushinzwe ibikorwa bya EAC niwe watangiye kurwanya Sezibera yivuye inyuma.