Mu bikorwa byo kwiyamamaza akomeje kugirira hirya no hino mu gihugu, Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yijeje Abarundi ko hari imyaka itanu y’amahoro. Abashatse kumuhirika nabo yabamwaje hifashishijwe indirimbo zibabwira ko ntacyo bazageraho.

 N’ubwo igihugu cy’u Burundi kimaze iminsi mu mvururu zatangiye guhindura isura ubwo ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ryahitagamo Nkurunziza nk’umukandida waryo wizewe kandi w’indashyikirwa uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu nayo ahora ahindurwa kubera akavuyo n’umutekano muke, ibikorwa byo gusezeranya abarundi ibyiza birakomeje.
PNG - 378.5 kb
Perezida Petero Nkurunziza(hagati) ubwo yaramaze kwemezwa n’ishyaka rye nk’umukandi mukwa 4

Mu bikorwa byo Kwiymamariza kuzongera kuyobora iki gihugu we avuga ko gitemba amata n’ubuki, Nkurunziza yamwaje abatavuga rumwe nawe bateguye ibyumweru bitatu byo kwigaragambya ngo kubera ko aziyamamaza.

Imiziki yuje amajwi arangurura, ibikoresho by’umuziki n’amajwi yomongana nibyo byacuranzwe bibumbatiye ubutumwa bugenewe abashatse kumuhirik ndetse n’abateguye kujya mu mihnda ngo ntaziyamamaze.

Umukuru w’igihugu mu butumwa bwe hajemo umwihaio w’isezerano rikomeye yasezeranije abarundi nibaramuka bamutoye ko bazaba biteganirije imyaka itanu y’amahoro n’umudendezo mu gihugu cy’u Burundi.

JPEG - 36.8 kb
Nkurunziza yasezeranyije abarundi imyaka itanu y’amahoro

Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje,Ishyaka rya UPRONA rya Gerard Nduwayo, ryakoreye ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza mu Majyepfo y’u Burundi ahitwa i Nyanzalac. Abo mu ishyaka FNL, bo muri COPA ntibiyamamaje.

Hagati aho ibiganiro bigamije kubonera umuti ikibazo cya politiki kiri mu Burundi gishingiye ku matora byatangiye ku wa kane birakomeje.

Bihagarariwe na ministri w’ingabo wa Uganda, Crispus Kiyonga – nawe akaba ari intumwa y’umuhuza, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Yagenwe n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba nyuma y’amakimbirane yadutse kuva aho Perezida Pierre Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro ya gatatu.

U Burundi buri mu bihe bikomeye by’umutekano muke, abantu barenga 70 nibo bamaze kugwa mu mvururu kuva hatangira imyigaragambyo mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka wa 2015.

Elysee Nzashima-imirasire.com

Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu bikorwa byo kwiyamamaza akomeje kugirira hirya no hino mu gihugu, Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yijeje Abarundi ko hari imyaka itanu y’amahoro. Abashatse kumuhirika nabo yabamwaje hifashishijwe indirimbo zibabwira ko ntacyo bazageraho.  N’ubwo igihugu cy’u Burundi kimaze iminsi mu mvururu zatangiye guhindura isura ubwo ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE