Abakobwa 15 basigaye mu irushanwa n’amanomero yabo abaranga (Ifoto/Irakoze R.)
 Harategurwa igitaramo cyo gutora umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, agasimbura Kundwa Doriane, ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016.

Uzambikwa iri kamba azava muri 15 basigaye mu irushanwa, bahagarariye intara enye n’Umujyi wa Kigali, ahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, azajye anahembwa umushahara w’ibihumbi Magana inani ku kwezi, bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf).

Aba bakobwa ni Akili Delyla wambaye nomero 1, Isimbi Eduige wambaye nomero 7, Karake Umuhoza Doreen wambaye nomero 9, Kwizera Peace Ndaruhutse wambaye nomero 11, Mpogazi Vanessa wambaye nomero 12, Mujyambere Sheillah wambaye nomero 13, Mutesi Eduige wambaye nomero 15, Mutesi Jolly wambaye nomero 16, Mutoni Balbine wambaye nomero 17, Mutoni Jane wambaye nomero 18, Umuhoza Sharifa wambaye nomero 20, Umutoniwabo Cynthia wambaye nomero 22, Uwamahoro Solange wambaye nomero 23, Uwase Rangira Marie d’Amour wambaye nomero 24, na Uwimana Ariane wambaye nomero 25.

 Uzaba Nyampinga mushya azasimbura Kundwa (Ifoto/Irakoze R.)
Uzaba Nyampinga mushya azasimbura Kundwa (Ifoto/Irakoze R.)

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aba bakobwa babaga mu Karere ka Bugesera muri Tulip Hotel aho bahabwaga inyigisho ku bijyanye n’uko ba nyampinga bagenda (modeling), kwiga kuvugira mu ruhame n’andi masomo y’uburere mboneragihugu.

 Ku cyicaro cya Cogebanque hari imodoka Miss Rwanda mushya azahembwa (Ifoto/Irakoze R.)
Ku cyicaro cya Cogebanque hari imodoka Miss Rwanda mushya azahembwa (Ifoto/Irakoze R.)

Mu izina ry’abateguye aya marushanwa, Ishimwe Dieudone uyobora Rwanda Inspiration Back Up yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe, ko imyiteguro aba bakobwa bavuyemo yabafashije kwigirira icyizere, ku buryo umukobwa uwo ari we wese ashobora kuzatungurana akambikwa ikamba.

Ba Nyampinga bajyanywe gusura urwibutso rwa Gisozi, urwa Ntarama banasura Parike z’igihugu zinyuranye (Ifoto/Irakoze R.)
Ba Nyampinga bajyanywe gusura urwibutso rwa Gisozi, urwa Ntarama banasura Parike z’igihugu zinyuranye (Ifoto/Irakoze R.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSAbakobwa 15 basigaye mu irushanwa n’amanomero yabo abaranga (Ifoto/Irakoze R.)  Harategurwa igitaramo cyo gutora umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, agasimbura Kundwa Doriane, ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016. Uzambikwa iri kamba azava muri 15 basigaye mu irushanwa, bahagarariye intara enye n’Umujyi wa Kigali, ahembwe imodoka nshya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE