Abaturage batuye utu turere bahuzwaga n’ikiraro cyo ku mugezi wa RUBAGABAGA ubuzima bwabo bwasubiye inyuma kubera ko badagishobora guhahirana nkuko byahoze kubera ko iki kiraro cyabahuza cyarengewe n’isuri kigacika none ngo imyaka ikaba irenze 20 ntakirakorwa.

Aba baturage bavuga ko bagira agehenge mu gihe cy’izuba ariko nabwo ngo babanza guhekwa mu mugongo bambuka ariko mu mvura ho ngo ntawabitinyuka kuko amazi yamutwara ibintu bemeza ko bibadindiza kuko ntawarema isoko riri hakurya y’uyu mugezi.

JPEG - 51.8 kb
Haje abaheka abndi bakabambutsa bakabishyura

Umukecuru ugeze mu zabukuru yagize ati “Ubu rwose kuva iki kiraro cyacika twahuye n’ikibazo gikomeye ibaze kubona uko ngana uku kubona abana bato bampetse n’izi ngutiya zanjye nabwo nkabaha amafaranga ubwo rero ni ikibazo”.

Nkuko aba baturage bakomeza babivuga ngo abanyeshuli biga hakurya y’iki kiraro cyangwa abajya kwivuza ngo bibagora kucyambuka bigatuma bamwe bahagarika gahunda zabo bityo bagasaba leta y’u Rwanda kububakira iki kiraro kugira ngo bagere ku iterambere nk’abandi.

JPEG - 53.8 kb
Imodoka ibasha kuwambuka si ibonetse iyo ariyo yose

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko bitewe n’uburemere bw’ikibazo cy’iki kiraro kandi bikaba bisaba amikoro ahambaye ngo umushinga wo kucyubaka ngo weguriwe minisiteri y’ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Kubera ko bisaba amikoro menshi akarere katashobora byeguriwe MININFRA kuko kiriya kiraro gisaba amikoro menshi cyane.”

Mubakoreshaga iki kiraro ku mpande zombi,bamwe babwiye TV1 ko iki kiraro nubwo cyakongera kubakwa ngo bacyimurira ahandi kuko ngo gisubijwe aho cyahoze nabwo isuri yazagitwara nanone kuko ngo kiri hagati y’imisozi

– See more at: http://www.umuryango.rw/Amakuru/Mu-Rwanda/Umutekano-23/article/ngororero-nyabihu-imyaka-20-irashize-ikiraro-cyahuzaga-utu-turere-cyaracitse#sthash.h5J9WgSZ.dpuf

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbaturage batuye utu turere bahuzwaga n’ikiraro cyo ku mugezi wa RUBAGABAGA ubuzima bwabo bwasubiye inyuma kubera ko badagishobora guhahirana nkuko byahoze kubera ko iki kiraro cyabahuza cyarengewe n’isuri kigacika none ngo imyaka ikaba irenze 20 ntakirakorwa. Aba baturage bavuga ko bagira agehenge mu gihe cy’izuba ariko nabwo ngo babanza guhekwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE