Mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hari abaturage batajya bajya kwa muganga mu gihe barwaye kubera kutagira Ubwisungane mu Kwivuza, ahubwo bajya gusaba imiti mu baturanyi babo baba barayihawe no kwa muganga ariko ntibayinywe ngo bayimare.

Uyu mubyeyi unafite ubumuga ari mu kiciro cya kabiri kandi atabasha no kwiyishyurira Ubwisungane mu Kwivuza.

Uyu mubyeyi unafite ubumuga ari mu kiciro cya kabiri kandi atabasha no kwiyishyurira Ubwisungane mu Kwivuza.

Aba baturage banyuranye bo mu Murenge wa Jarama twaganiriye bavuga ko batishyura Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) kubera ko nta bushobozi bwo kubwiyishyurira bafite.

Kandi bamwe ngo Leta ntiyemera kubishyurira Ubwisungane mu Kwivuza kuko bari mu byiciro by’ubudehe by’abishoboye ngo bashyizwemo batabikwiye.

Uwitwa Nyabuhoro Alphonsine ati “Nta mituweri (Mutuelle de Santé) mfite kandi ndi umuntu w’umukene ntaho mfite nkura kandi banshyize no mu kiciro cya gatatu nta n’ubwo Leta yanyishyurira abana bararwara nkabura uko ngira.”

Undi nawe witwa Mukamana Florence ati “Ubu ndi mu kiciro cya gagatu ariko sinshoboye no kwivuza yemwe no kurya kumanywa sinkirya, ndibaza ukuntu nzabona Mituweri bikanyobera, nabuze n’ibyo ngaburira abana ngo ndabona Mituweri……’’

Aba baturage banyuranye bavuga ko iyo bahuye n’ikibazo cy’uburwayi bahitamo kujya gusaba imiti mu baturanyi mu gihe hari umuturanyi ufite Ubwisungane mu Kwivuza wivuje ariko imiti ntayimare.

Nyabuhoro ati “Iyo hagize urwara njya mu baturanyi ngasaba uwasigaje akanini akampa n’uko ngaha urwaye nagira amahirwe nkabona arakize.”

Umuturage witwa Uwamahoro Consiriya nawe ati “Dutabarwa n’abaturanyi bafite uko bivuza, wenda nk’iyo umurwayi wabo atamaze imiti njya kubasaba ngaha umwana nuko nagira amahirwe agakira.”

Umuyobozi w’umurenge wa Jarama, Mulise Djaphet avuga ko aba baturage kuba badatanga amafaranga y’Ubwisungane mu Kwivuza ari imyumvire micye.

Yagize ati “Hariho bacye batajyana n’impunduka zibaye aho hari abari basanzwe bishyurirwa ubwisungane mukwivuza dukurikije ibyiciro bya cyera icya mbere n’icya kabiri, none ubu abo mucya kabiri ntibacyishyurirwa niyo mpamvu ibitera.’’

Mulise uyobora Umurenge wa Jarama.

Mulise uyobora Umurenge wa Jarama.

Uyu muyobozi yongeraho ko benshi muri aba baturage bafite imbaraga zo gukora ku buryo babasha gushaka ibiraka byabafasha kwitangita Ubwisungane mu Kwivuza.

Gusa, ku kibazo cy’abaturage bahitamo kujya gusaba ibinini mu baturanyi, Mulise avuga ko iki kibazo cyo batari bakizi nk’ubuyobozi, gusa ngo bagiye kubegera babashishikarize kuzigamira ubwisungane mu kwivuza bajye bayarundanya gahoro gahoro kuko bafite ingufu zo gukora.

Kuba bariya baturage batagira ubwisungane mu kwivuza babishinja icyo bita ‘imigendekere mibi yo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe’.

Uyu nawe ngo ari mu kiciro cya gatatu cy'ubudehe nyamara adashoboye kwiyishyurira Ubwisungane mu Kwivuza bituma asaba imiti abaturanyi iyo yarwaje cyane nawe yarwaye.

Uyu nawe ngo ari mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe nyamara adashoboye kwiyishyurira Ubwisungane mu Kwivuza bituma asaba imiti abaturanyi iyo yarwaje cyane nawe yarwaye.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hari abaturage batajya bajya kwa muganga mu gihe barwaye kubera kutagira Ubwisungane mu Kwivuza, ahubwo bajya gusaba imiti mu baturanyi babo baba barayihawe no kwa muganga ariko ntibayinywe ngo bayimare. Uyu mubyeyi unafite ubumuga ari mu kiciro cya kabiri kandi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE