Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, baratangaza ko bararana n’amatungo mu nzu babizi ko bashobora guhura n’indwara ziterwa n’umwanda, ariko ngo babiterwa n’ubujura bwibasira amatungo.

Ahenshi mu gihugu abaturage bararana n'amatungo banga ko abajura bayibira mu bibaro

Ahenshi mu gihugu abaturage bararana n’amatungo banga ko abajura bayibira mu bibaro

Aba baturage babiterwa n’ubujura bwugarije uyu murenge aho bavuga ko aho kugira ngo amatungo yabo yibwe bazemera bakararana nayo.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kazo buratangaza ko uyu murenge wigeze kubamo ubujura ariko, ngo ubu bwaracitse nta mpamvu yagatumye abaturage bararana n’amatungo.

Amatungo atandukanye arimo ihene, ingurube, inkoko ndetse n’ayandi yorowe n’abatuye uyu murenge wa Kazo ni yo bamwe muribo usanga biraranira na yo mu nzu, haba abayashyira muri salon cyangwa se bamwe bakayaha icyumba kimwe mu nzu.

Aba baturage twaganiriye baduhamirije ko bararana n’amatungo kandi ngo ntibabireka kuko abajura babamereye nabi ngo bayaraje kure yabo baba bayatanze.

Umwe mu baturage twaganiriye uvuga ko yitwa Karambizi, atuye mu mudugudu wa Gahondo aragira ati“Njyewe ndarana n’amatungo mu nzu rwose sinaguhisha, ingurube yanjye sinayiraza hanze ndakanyagwa kuko naba nyihaye abajura.”

Uwitwa Muhawenimana Alvera na we urarana n’amatungo agira ati “Ubuse ihene yanjye nubwo ari imwe nyiraje hanze bakayitwara nasigara he? Ntuzi abajura bari hano wa mwana we icecekere.”

Aba baturage ariko nubwo bararana n’amatungo bazi neza ko bishobora kuzabagiraho ingaruka gusa ngo nta kundi babigenza.

Karambizi ati “Ahubwo tuzashira tuzicwa n’indwara tutazi, ariko na none tuziretse bazitwara rwose.”

Impamvu yaba ituma ubu bujura bw’amatungo bunatera abantu kurarana n’amatungo budacika, abaturage batunga agatoki amarondo bavuga ko adakorwa neza.

Ku rundi ruhande hari ababona irondo rikorwa neza nubwo hari abajura babaca inyuma bakajya kwiba.

Bushayija Francis umuyobozi w’umurenge wa Kazo ahavugwa iki kibazo, aremera ko muri uyu murenge higeze kuba ubujura bw’amatungo, ariko ngo buza guhagurukirwa ababukoraga barafatwa ku buryo ubu iki kibazo kitagikanganye ku buryo cyatuma hari abararana n’amatungo babigize urwitwazo.

Bushayija ati “Ubujura bwabayeho mu minsi yashize hanyuma inama y’umutekano iraterana iki kibazo tugifatira ingamba dukaza amarondo, bamwe barafatwa ubu byatangiye gutanga umusaruro ku buryo nta we ukwiriye kubigira urwitwazo (kurarana n’amatungo).”

Kurarana n’amatungo nk’uko bigaragazwa n’inzobere mu buzima bw’abantu ngo bishobora gutera zimwe mu ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero bitewe n’uko iyo uryamye nijoro uhumeka umwuka wa ya matungo muraye mu nzu imwe.

Source: Umuseke

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/ngoma.jpg?fit=808%2C539&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/ngoma.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSBamwe mu baturage bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, baratangaza ko bararana n’amatungo mu nzu babizi ko bashobora guhura n’indwara ziterwa n’umwanda, ariko ngo babiterwa n’ubujura bwibasira amatungo. Ahenshi mu gihugu abaturage bararana n’amatungo banga ko abajura bayibira mu bibaro Aba baturage babiterwa n’ubujura...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE