Ngoma: Abakora isuku 72 mu bitaro bya Kibungo bamaze amezi 4 badahembwa
Abakozi basaga 72 bakora isuku ku bitaro bikuru bya Kibungo biri mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba barasaba abo bireba bose kubafasha kubona imishahara yabo y’amezi ane bamaze bakora badahembwa.
Aba bakora isuku kwa muganga bazwi ku izina ry’abataravayeri bashyira mu majwi rwiyemezamirimo witwa Mutoni Moize ufite kampani yitwa ‘Prominent General Services Ltd’ ari na yo ikoresha isuku muri ibi bitaro bya Kibungo.
Rwiyemezamirimo we amakosa yose ayashyira ku bitaro bya Kibungo avuga byamwambuye mu gihe, ariko ibitaro na byo bikamushinja kutubahiriza amasezerano bagiranye.
Abakora isuku bavuga ko babayeho nabi ngo ikibababaza cyane ni uko iyo bagiye kwishyuza amafaranga yabo rwiyemezamirimo ubakoresha ababwira amagambo abasesereza ati “Ni munuke nimugeraho muzahumura.”
Umwe mu bakozi yabwiye Umuseke ati “Mbyuka saa cyenda z’ijoro njya mu kazi nkakavamo saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ukwezi kugashira ukundi kukaza nta faranga mbona mu ntoki zanjye, mbayeho nabi kuko mba mu nzu nkodesha ni ukuri dukwiye ubuvugizi.”
Mugenzi we na we twaganiriye ati “Gukodesha, kurya…, birangoye cyane. Rwiyemezamirimo iyo tumubwiye ngo atwishyure aratubwira ngo twaranutse tuzageraho duhumure.”
Icyifuzo cy’aba bakozi ngo ni ubuvugizi ku bo bireba ngo na cyane ko n’ababashinzwe umunsi ku munsi batitaye ku kibazo cyabo.
Rwiyemezamirimo Mutoni Moize ushyirwa mu majwi we ahakana iki kibazo ahubwo agashinja ibitaro bya Kibungo kumwambura amafaranga bemeranyijwe kugira ngo na we abashe kwishyura abo akoresha.
Yabwiye Umuseke ati “Ndabyemera ko ari ikibazo pe, kuko baheruka ukwezi kwa mbere, none nawe reba ukwa gatanu aho kugeze. Ikibazo rero ntabwo ari rwiyemezamirimo kuko ‘facture’ ntabwo iba igomba kurenza itariki 20 itaratangwa biba bivuze ko umukozi atagomba kurenza itariki 5 atarahembwa.”
Mutoni yakomeje agira ati “Ni ikibazo mu by’ukuri gikomeye kuko nabandikiye amabaruwa menshi, turabaha serivise, turakora umunsi ku munsi, ariko kutwishyura ni ikibazo.”
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo Dr. Namanya William avuga ko uyu rwiyemezamirimo atigeze yubahiriza amasezerano bagiranye.
Muri aya masezerano Umuseke ufitiye kopi, harimo ingingo ivuga ko kugira ngo rwiyemezamirimo ahabwe amafaranga y’ukwezi yo guhemba abataravayeri agomba kubanza kwerekana lisite yemeza ko abakozi bose bahembwe mu kwezi kwabanje.
Ibi rero ngo kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ngo ntabyubahiriza.
Dr. Namanya William yagize ati “Uriya rwiyemezamirimo ntiyubahiriza amasezerano twagiranye, akwepa ‘evaluation’ kandi mu masezerano twagiranye ni uko tumuha amafaranga ari uko amaze gukorerwa ‘evaluation’ (igenzura).”
Namanya akomeza avuga ko rwiyemezamirimo atubahiriza gutanga lisite aba yahembeyeho abakozi kugira ngo ibitaro bimuhe amafaranga y’ukwezi gukurikiraho.
Ati “Ubu hari abakozi atahembye ukwezi kwa mbere kandi abandi yayabahaye. Ntabwo rero twamuha andi mafaranga atatwereka uko yahembye ayo twamuhaye mbere.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo avuga ko icyo bagiye gukora byihuse ari ugusesa amasezerano n’uyu rwiyemezamirimo, ariko ibitaro ngo bizareba uko byihembera aba bakozi dore ko na byo byemera ko barenganye.
Ubusanzwe abakozi bakora isuku mu bitaro bya Kibungo bahembwa amafaranga ibihumbi 25 y’u Rwanda buri kwezi bagatangira akazi saa cyenda z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba.