Ndera: Imirambo ibiri yatowe mu ijoro rimwe
Imirambo y’abantu babiri batahise bamenyekana yatoraguwe mu tugari tubiri twegeranye two mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa gatandatu 6 Ukuboza 2014.
Nk’uko bivugwa n’ababonye iyo mirambo yombi aho umwe wabonwe mu Kagari ka Mukuyu undi mu ka Cyaruzinge, ishobora kuba ifitanye isano cyane ko aho yasanzwe harimo intera igera kuri kilometero imwe.
Umurambo umwe watowe mu kirombe cy’amabuye kiri mu Mudugudu wa Gashure, Akagari ka Cyaruzinge ahitwa mu Burunga. Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu Kagari ka Cyaruzinge, Kayitankore Alphonse, avuga ko uwishwe atari umuturage w’akagari kabo.
Yagize ati “Uwishwe ntabwo twamumenye, si umuturage wacu kuko nta muntu twabuze. Mu myenda yari yambaye hasanzwemo impapuro zirimo n’indangamuntu yatangiwe Kimironko.”
Yongeyeho ko uwo muntu atishwe n’ikirombe, kuko nta gikomere yari afite, bikaba bikekwa ko yanigiwe ahandi nyuma bakaza kumuta aho. Avuga ko bahise bahamagara Polisi, ngo barebe icyamwishe, bamenyeshe bene wabo habe na gahunda y’uko yashyingurwa.
Bivugwa ko umurambo wundi wasanzwe mu kizenga gifata amazi y’umuhanda cyo mu Mudugudu w’Akimana, Akagari ka Mukuyu, ahitwa mu Kabuga.
Bivugwa ko uyu wa kabiri nta n’umwirondoro we wapfa kumenyekana, kuko yasanzwe yambaye ubusa. Umuturage wabonye uwo murambo agira ati “Uwo muntu baramunize, bamwambura imyenda bamusigira akenda k’imbere gusa, nta kindi kintu twamusanganye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi, yemeje iby’aya makuru anavuga ko hakirimo gukorwa iperereza, cyane ko iyi mirambo yombi yajyanwe ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru gusuzumwa.”
Yagize ati “Bose byagaragaraga ko bishwe, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyabishe.”
karegeya@igihe.rw
https://inyenyerinews.info/human-rights/ndera-imirambo-ibiri-yatowe-mu-ijoro-rimwe/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSImirambo y’abantu babiri batahise bamenyekana yatoraguwe mu tugari tubiri twegeranye two mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa gatandatu 6 Ukuboza 2014. Nk’uko bivugwa n’ababonye iyo mirambo yombi aho umwe wabonwe mu Kagari ka Mukuyu undi mu ka Cyaruzinge, ishobora kuba ifitanye isano...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS