Umugore ucururiza amandazi hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe rwo mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, yinjiranye icyuma mu kigo agitera umwana yahuye nawe.

Mukeshimana watewe icyuma ku rushyi rw’ukuboko.

Amakuru dukesha Kigali Today yemeza ko uyu mugore witwa Nyiransabimana Alice yateye icyuma umukobwa witwa Mukeshimana w’imyaka 18 amuziza ko bagenzi be bamuririye amandazi azwi nka “Bangiya.”

Mu kiruhuko cya saa sita nibwo abanyeshuri bagiye kugura izo bangiya, zikorwa mu ifu y’imyumbati, ariko bageze aho acururiza hafi y’ikigo bahita baterura indobo irimo izo bangiya barazirya.

Mu kwihimura n’umujinya mwinshi, Nyiransabimana yazanye icyuma yinjira mu kigo, ahura na Mukeshimana bwa mbere ahita akimutera ku rushyi rw’akaboko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa Ntivuguruzwa Emmanuel yavuze ko uyu Nyiransabimana yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi y’Umurenge wa Byimana. Yavuze ko umunyeshuri atakomeretse cyane, kuko yahise avurwa agasubira kwiga.

Yavuze kandi ko basabye ubuyobozi bw’ikigo kukizitira kuko ari imwe mu ntandaro z’abinjira batabyemerewe

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/umunyeshuri-watewe-icyuma.jpg?fit=672%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/umunyeshuri-watewe-icyuma.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSUmugore ucururiza amandazi hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe rwo mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, yinjiranye icyuma mu kigo agitera umwana yahuye nawe. Mukeshimana watewe icyuma ku rushyi rw’ukuboko. Amakuru dukesha Kigali Today yemeza ko uyu mugore witwa Nyiransabimana Alice yateye icyuma umukobwa witwa Mukeshimana w’imyaka 18 amuziza ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE