Musenyeri Mbonyintege arazira ko yitabye telephone ya Jeanne Mukamurekezi wo kwa Padiri Nahimana.
Uyu mushumba wa Kiliziya usanzwe azwiho ubwitonzi nubushishozi ntakindi azira uretse kuba yaraganiriye nuwo leta y’u Rwanda yita umwanzi wigihugu ( nkuko ibyita abayinenga n’abatayiyobokera ikinyoma ).
Amagambo Musenyeri Mbonyintege yavugiye kuri BBC anenga abashaka kugoreka amateka ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda yari kwamaganwa bisanzwe ariko kuba yaraganiriye na Jeanne Mukamurekezi ( https://www.youtube.com/watch?v=HBZI3Ay-a5U ), bigatuma ibinyamakuru byitirirwa amashyaka atavuga rumwe na leta ya Paulo Kagame bimushima , nibyo bimuviriyemo kwibasirwa kariya kageni.
Jeanne Mukamurekezi yanahamagaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite , Mukabalisa Donatille wamaganiye kure agahita amukupa.
Musenyeri Mbonyintege nawe kugirango adatotezwa ni uko yagombaga kubigenza uretse ko we nubusanzwe azwiho kutarya iminwa.
Musenyeri Mbonyintege kubumvishe icyo kiganiro yagiranye na Mukamurekezi , nti yabogamye , ahubwo yabaye nk’umuhana , amusaba kutavanga politike n’iyoboka mana ,amwizeza ko Kiliziya ikora akazi kayo ko kwita kubanyarwanda uko ishoboye.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yasabye ko hitabazwa amategeko ku magambo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, aherutse kuvuga ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y’u Rwanda.
Aha umuntu akaba yakwibaza igihe “ etat de droit “ izagerera mugihugu cyacu kuko , niyo manifeste y’abahutu iri guteza izi mpaka zose ntawe witaye kubucakara bwatumye yandikwa !
Nimba koko ubumwe n’ubwiyunge hari icyo bubwiye iyi leta , yafashe bugwate abacitse kwicumu rya jenoside yakorewe abatutsi , kuki itakwiga ku ‘kibazo nyacyo , ikareba aho amacakubiri yavuye nuko yarangira aho guhora igica kuruhande , igahora itoteza uwanze gusubiramo buhumyi ibyo itegetse?
Ntabwo gutsindagira ikinyoma kugirango ubutegetsi bugumane n’agatsiko kamwe biramba.
Amateka yisubiramo! Ingoma zigitugu zihora zibeshya ko ibyabaye kuzindi bitazazigeraho !
Ikintu cyambere kigomba kuzaranga u Rwanda rushya ni uguca muco wo guhakwa umuntu akageza aho yishinyagurira !
Christine Muhirwa