Iyi nzu nyirayo yagerageje kuyihoma ariko biramunanira ayibamo uko iri (Ifoto/Mukamanzi Y.)

 


Aha niho abana barara, imyenge imeze nk’amadirishya ku buryo iyo imvura  iguye ibanyagirwa (Ifoto/Mukamanzi Y.)

Bamwe mu baturage bakuwe muri nyakatsi bo mu Karere ka Musanze, mu mirenge ikora ku ishyamba ry’Iburunga barasaba ubuyobozi guhomerwa amazu nyuma y’uko bakuwe muri nyakatsi, kuko basa nk’abatuye hanze.

Ubwo hacibwaga nyakatsi , abaturage bakuwe muri nyakatsi  basezeranijwe kuzahabwa itaka ryo guhoma amazu yabo, ariko kugeza ubu hari abakiri mu mazu adahomye.


Iyi nzu nyirayo yayifatishije igiti kugira ngo itazahirima (Ifoto/Mukamanzi Y.)

Nk’uko bitangazwa na bamwe muri aba baturage, nk’abo mu Murenge wa Shingiro na Kinigi, bavuga ko  basezeranijwe itaka ariko kugeza ubu bakaba batarahomerwa amazu babamo.

Aba baturage bavuga ko kuba muri ayo mazu adahomye bibagora cyane kuko iyo imvura iguye no ku buriri ihagera bitewe n’imyenge idahomye usanga ngo imeze  nk’amadirishya.

Bamwe muri aba baturage baganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, bagitangarije ko kuba muri ubwo buzima bitoroshye cyane ko abenshi baba bafite n’abana bakiri bato, ku buryo guhangana n’imbeho yo muri iki gice cy’Ibirunga bitaborohera.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo nyakatsi zaciwe, ngo aho batuye ubu n’ubundi ntacyo hahinduye kuko naho bahabona nka nyakatsi.

Karimunda Enock ni uwo mu Murenge wa Shingiro ho mu Karere ka Musanze, ni umwe mu batuye muri ayo mazu, avuga ko we abona asa n’uwaciriwe nyakatsi ku isakaro gusa kuko ahandi hose ari nyakatsi nzima.

Ati “Yego pe birumvikana badukuye muri nyakatsi kugira ngo duture mu mazu meza, ariko mbona nta kigenda kuko ubu imvura iratunyagira, imbeho ntiwareba. Ubu aya mazu aba ashobora no gushya byihuse kuko mu gihe cy’izuba ibishagari biruma noneho bikaba byafatwa n’umuriro vuba.

Ntagisa ni umubyeyi w’abana 3 nawe yavuze ko usibye kuba ari mu nzu itamunyuze, we ngo aracyafite nyakatsi no kuburiri, ati “Usibye kuvuga ngo inzu ndimo ntikoze njye ndacyafite nyakatsi ku buriri, mbese nyakatsi nyifite hose.”

Abajijwe impamvu ataguze matora yo kuraraho we n’abana be, yasubije agira ati “Sinabona amafaranga yo kugura matora kuko ndya mvuye guca inshuro. Abana biga kuri Mana mfasha n’iyo byabaye ngombwa njya ku Murenge akaba ari bo bampa amakayi y’abana. Mbese n’ubusanzwe sinishoboye pe!”

Abafite iki kibazo ni abantu bakuwe muri nyakatsi baherereye ku gice cy’ibirunga ho mu Mirenge ya, Shingiro na Kinigi ho mu Karere ka Musanze, Cyanika na Rugarama ho mu Karere ka Burera.

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Ubuyobozi bwo buvuga ko iki kibazo kizwi kandi gikurikiranwa, bukanavuga ko ikibazo cyahabaye ari icy’ibura ry’itaka, cyane ko itaka ryo muri ako gace atari ibumba.

Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko bitewe n’uko itaka rivanwa kure ari yo ntandaro yo kuba ayo mazu atararangira.

Nyamara Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime we avuga ko nta Munyarwanda wakabaye agituye ahantu harutwa na nyakatsi, anavuga ko amazu yose afite ikibazo ku bantu bavuye muri nyakatsi, bitazarenga umwaka wa 2015 atararangira.

Bosenibamwe yagize ati “Icyo kibazo kirahari, ariko kandi nk’ubuyobozi ntabwo twakwemera ko abaturage baba mu nzu zirutwa na nyakatsi. Ndasaba inzego bireba kwita ku mirenge irimo iki kibazo, bakagenda inzu ku yindi kugira ngo bamenye uburemere n’imiterere  by’iki kibazo.”

Bosenibamwe akomeza avuga ko bitumvikana ko hubakwa imihanda, hakubakwa ibitaro, amashuri n’ibindi, ariko hakabaho abaturage bakiri mu mazu ari inyuma ya nyakatsi.

Ati “Yego itaka rirahenda ariko ntabwo byaba urwitwazo rwo kutubaka ariya mazu ngo arangire, nk’Intara tugomba kwita kuri kiriya kibazo, byibuze uyu mwaka ukarangira buri muturage ari mu nzu imeze neza.”

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSIyi nzu nyirayo yagerageje kuyihoma ariko biramunanira ayibamo uko iri (Ifoto/Mukamanzi Y.)   Aha niho abana barara, imyenge imeze nk'amadirishya ku buryo iyo imvura  iguye ibanyagirwa (Ifoto/Mukamanzi Y.) Bamwe mu baturage bakuwe muri nyakatsi bo mu Karere ka Musanze, mu mirenge ikora ku ishyamba ry'Iburunga barasaba ubuyobozi guhomerwa amazu nyuma y'uko bakuwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE