MURI 1930 ABAGORORWA BARACYAFATA KIZITO MIHIGO NK’UMWARIMU WABO
Nyuma yo guhimba indirimbo ye “Igisobanuro cy’urupfu” agafungwa ndetse agakatirwa imyaka icumi mu gihome ashinjwa ngo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, umuhanzi Kizito Mihigo ageze muri gereza ngo yakomeje kuririmbira Imana no kwigisha Imbabazi n’ubwiyunge.
Amakuru atugeraho aturutse i Kigali, aravuga ko uyu muhanzi asigaye acurangira abandi bagororwa mu missa zo ku cyumweru, akabigisha indirimbo zihimbaza Imana dore ko we ubwe yahimbye izirenga 300.
Usibye indirimbo zihimbaza Imana kandi, mu biganiro bagira hagati yabo, Kizito Mihigo ngo yigisha abagororwa ibijyanye no kubabarira ndetse n’ubwiyunge. Twabibutsa ko mbere yo gufungwa uyu muhanzi afatanije n’ishyirahamwe yashinzwe ryitwa Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), yari asanzwe afite umushinga wo kuzenguruka gereza zose z’u Rwanda, yigisha ibijyanye no kubabarira, kwiyunga no gukumira amakimbirane.
Mu marushanwa y’indirimbo aba hagati y’abagororwa Kizito Mihigo ngo aba ari mu batanga amanota ndetse akagira inama abarushanwa. Kizito Mihigo kandi ngo agaragara mu bikorwa byo gufasha abababaye.
Irebere ibikorwa Kizito Mihigo yakoraga muri za gereza z’u Rwanda mbere yo gufungwa: http://youtu.be/m_PCX3BRDAc
Irebere indirimbo “Igisobanuro cy’urupfu yatumye Leta ya Kigali ifunga umuhanzi Kizito Mihigo: