Mu Rwanda Hari Abarya Rimwe Kubera Umusoro
Amakuru yo muri karitsiye agaragara kuli television 10 yagaragaje umudamu uvuga ko arya rimwe kugirango abashe kubona amafaranga y’umusoro.
Ati umusoro warazamutse cyane k’uburyo igihe natangiraga gukorera hano nisyuraga ibihumbi 6 none ubu nisyura ibihumbi 20, ati ntabwo nabasha kubona amavuta yo kwisiga, ntabwo nabasha kugura isabune ndetse ntabwo nanabasha kurya kabiri k’umunsi, Ati ndya rimwe nimugoroba kuko ndiye kumanywa sinabasha kubona ay’umusoro.
Ibyo bikaba ari bimwe mu bimenyetso byerekana ko ukwo bivugwa n’ubuyobozi ko iterambere mu Rwanda rigenda neza, ntabwo ariko bimeze kuko abaturage bo baravuga ko imisoro ituma batarya.
Umwe mu bacecuru uvuga ko afite imyaka 97 yemeza ko abara ubukeye kuko inzara ari yose, ati ngize imana nabona abanfasha. Naho abasore bo bavuga harubwo binjira restaurant bakarya ntamafaranga yo kwishyura aho kugirango bicwe ninzara, ati ndinjira nkarya hanyuma nkiruka.
Naho Perezida Kagame akaba avuga ko, U Rwanda rutera imbere kugera ku rwego rushimwa n’amahanga, kubera ko ibyifuzo byiza by’abaturage bihabwa agaciro k’ibanze n’ubuyobozi.