*Ngo bumva HRW ikwiye gusaba imbabazi abo yacukuriye imva ari bazima
*Bamwe bati “u Rwanda rurambiwe agasuzuguro ka HRW”
*Ngo ikwiye kwirukanwa nk’uko BBC-Gahuza yirukanwe
*Kenneth Roth uyoboye HRW hari uwamwise ‘imbwa’, ‘Intozo’

Komisiyo y’iguhugu y’uburenganzira bwa muntu yamurikiye inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite na Sena ibyavuye mu bushakashatsi bivuguruza raporo ya Human Rights Watch (HRW) yavugaga ko abafatiwe mu bujura bicwa nyamara ngo irimo amakosa menshi. Abadepite n’abasenateri bamaganye cyane uyu muryango bamwe banasaba ko Leta y’u Rwanda ikwiye gucana umubano nawo.

Mu Nteko kuri uyu mugoroba ubwo Abadepite n'Abasenateri baganiraga kuri raporo ya HRW n'iya Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu

Mu Nteko kuri uyu mugoroba ubwo Abadepite n’Abasenateri baganiraga kuri raporo ya HRW n’iya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda igaragaza Ko abantu 37 HRW ivuga ko bishwe n’inzego z’umutekano, basanze harimo barindwi bakiriho naho abandi bakaba baragiye bitaba Imana bazize uburwayi cyangwa impanuka.

Ibi iyi komisiyo yabigaragaje mu cyumweru gishize mu kiganiro n’abanyamakuru ku bushakashatsi bakoze kuri iyi raporo ya HRW yasohotse mu kwezi kwa karindwi.

Kuri uyu mugoroba, intumwa za rubanda n’abashingametegeko bashimiye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu akazi yakoze ko guperereza ku byavuzwe na HRW, bavuga ko bidakwiye kwihanganirwa kuko bisubiza inyuma u Rwanda.

Depite Constance Mukayuhi Rwaka yavzue ko yamaganye yivuye inyuma raporo ya HRW, yagize ati “kubika umuntu akiriho ni ikizira, uba wambuye umuntu agaciro kandi akwiye icyubahiro.”

Senateri Straton Ndikuryayo uvuga ko ibyakozwe na HRW ari agahomamunwa (yakoresheje ijambo ry’ikirundi ‘akamaramaza’).

Yavuze ko uyu muryango usanzwe ufitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda ariko ko akwiye gusubirwamo ku buryo yaba azanongerwa hakwiye kubamo amavugururwa.

Depite Fortunée Nyiramadirida nawe yamaganye raporo ya HRW, avuga ko uyu muryango ukwiye gucibwa ikiru ugasaba imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko abo wavuze ko bapfuye kandi bakiriho.

Senateri Mukasine Marie Claire avuga ko uyu muryango atari ubwa mbere utangaje ibinyoma ku Rwanda bityo ko ukwiye kwamaganwa.

Ati “Tuboneyeho kubagana avec toutes les energies, turamagana Human Rights Watch kuko aka ni agasuzuguro, u Rwanda ni igihugu kimaze kugera ho kigera gishyize imbere uburenganzira bw’umunyarwanda, ntabwo rero dushobora kwihanganira umuryango nk’uyu uza uvuga ngo abantu barapfuye batarapfuye.”

Uyu mushingamategeko yagarutse ku masezerano HRW ifitanye n’u Rwanda avuga ko  asobanutse ariko uyu muryango uyarengaho nkana.

Ati “Nyuma yo kuvuga ko ngo tuvuge ko ari umuryango uri disqualifié (udafite agaciro) iyi raporo iteshwa agaciro kandi noneho na bwa bufatanye ku bwanjye njye mbona bukwiye kuvaho kuko niba uyu muryango utari qualifié nta mpamvu yo gufatanya na wo.”

Ibi kandi byagarutsweho na Hon Mukama Abbas Visi Perezida w’umutwe w’abadepite avuga ko uyu muryango ukwiye kwirukanwa mu Rwanda kuko bidakwiye ko umuryango nk’uyu wigenga udakwiye gutesha agaciro igihugu nk’u Rwandank’uko BBC-Gahuzamiryango nayo yafungiwe kuko yarengaga ku masezerano yagiranye n’u Rwanda.

Ati “Njye ndasaba ko tuyirukana kuko na BBC ibibazo yaduteje twarayirukanye kandi twakomeje kubaka igihugu cyacu, igihugu ni igihugu nta muntu waduko mu jisho rimwe kabiri, ntidushobora kubyemera.”

 

Keneth Roth uyoboye HRW hari uwamwise ‘imbwa’, ‘Intozo’…

Intumwa ya rubanda Rwabyoma Ruku wagarutse mu mateka y’umuryango HRW, yavuze ko uyu muryango ufite amateka mabi ku Rwanda kuko itigeze ivuga neza u Rwanda. Ati “Human Right Watch nta mwenda idufitiye umugabo arigira atakwigira […]”

Avuga ko uyu muryango wiyita ko uharanira uburenganzira bwa muntu umaze imyaka 50 uyobowe n’uwitwa Kenneth Roth utigeze ugira ikintu kizima yandika ku Rwanda kuva muri 1995.

Iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko hari abamukurikira bagaha agaciro ibyo avuga. Ati “Ni imbwa y’interahamwe ‘mumbabarire gukoresha iryo jambo mu nteko’ isingiza uwo ari we wese uvuze nabi u Rwanda.”

Ngo uyu muyobozi wa HRW yabaye umuvugizi wa Diane Shima Rwigara ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Hon. Ruku avuga ko Abanyarwanda na bo batiza umurindi abavuga nabi u Rwanda kuko nk’uyu muyobozi wa HRW atajya avuguruzwa ngo ibyo avuga byamaganwe.

Ati “Uyu muntu nise ‘intozo’ nyabuneka tumuhagurukire twese kuko ntasiba buri munsi.” Ahita asaba ko abantu bamushakisha kuri murandasi, yibutsa amazina ye.

 

Imyanzuro y’Inteko y’u Rwanda kuri ibi

Alphonse Majyambere, umwe muri barindwi HRW yavuze ko bishwe, ariho ni muzima. Inteko yifuje ko aba bashakirwa abunganizi bakarega uyu muryango mu nkiko

Alphonse Majyambere, umwe muri barindwi HRW yavuze ko bishwe, ariho ni muzima. Inteko yifuje ko aba bashakirwa abunganizi bakarega uyu muryango mu nkiko

Mu myanzuro 11 y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yafashe kuri iki kibazo;

Umwanzuro wa mbere washimiye Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagaragaje ibinyoma biri muri Raporo ya HRW.

Inteko yanenze HRW kudakoresha ubunyamwuga, ubumenyi n’ukuri. Ibi kandi ngo byakozwe nkana hagamijwe ikibi, ngo bikaba bitesha agaciro raporo ya HRW imbere y’Abanyarwanda.

Inteko yamaganye uyu muryango inasaba Guverinoma kongera gusuzuma amasezerano y’imikoranire y’u Rwanda na HRW kubera ibikorwa ngo bikomeye kuyiranga byo guharabika isura y’u Rwanda.

Inteko yasabye kandi Guverinoma kuyigaragariza icyo yabikozeho mu gihe kitarenze iminsi 30.

Inteko y’u Rwanda yasabye HRW kuvuguruza ibinyoma biri muri raporo yayo mu nyandiko no gusaba imbabazi abanyarwanda n’abo yanditseho ibinyoma by’umwihariko.

Inteko yasabye Guverinoma gushakira abunganizi mu nkiko abo HRW yavuze ko bapfuye bakiriho bakayikurikirana mu nkiko.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW