Abarobyi bo mu kiyaga cya Rweru muri Komini Giteranyi ho mu Ntara ya Muyinga bongeye kubona imirambo ireremba muri iki kiyaga. Baravuga ko iyi mirambo yaba ifite aho ihuriye n’indi irenga 40 nayo yarohowe muri iki kiyaga mu mezi ashize. Hagati aho u Rwanda n’u Burundi nta n’umwe wemera kugira uruhare mu rupfu rw’aba bantu.

Nk’uko aba barobyi babivuga, imirambo ibiri iherutse kugaragara nayo yari ipfunyitse mu mashashi kandi yarangiritse. Biravugwa ko iyi mirambo ishobora kuba imaze igihe mu mazi.

Imirambo ikunze kuboneka mu kiyaga cya Rweru hagati y’u Burundi n’u Rwanda ikunze kuba iziritse indi yakuwemo imyenda nk’uko aba barobyi bakomeza bavuga.

Kuva muri Nyakanga imirambo irenga 40 imaze kurohorwa muri Rweru, ariko muri iyi biri iherutse kuboneka ho hakaba harimo uw’umugore wambuwe imyenda n’umugabo wari ufunyitse mu ishashi nk’uko ikinyamakuru cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga.