Amakuru ava mu murwa mukuru w’ u Burundi, Bujumbura aravuga ko muri aya masaha ya mbere ya saa sita ministiri w’ ingabo z’ u Burundi yari mu biganiro bishobora kuba byavamo ko yavana abasirikare mu bikorwa byo kurengera abaturage bigaragambya bamagana ukwiyamamaza kwa Petero Nkurunziza muri manda ya gatatu mu matora yo mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

 Aya makuru abaye ari yo abaturage benshi baratangaza ko byaba ari nko kugambanira abigaragambya, aho igisirikare cyaba kibasigiye abapolisi bonyine ubu bivugwa ko bavanze na bamwe mu barwanyi ba FDLR bageze i Bujumbura baturutse muri Kongo-Kinshasa bazanywe no gufasha abayoboke ba CNDD-FDD bibumbiye mu mutwe w’ imbonerakure.


Abasirikare barashimwa n’ abaturage bigaragambya

Ministre Gaciyubwenge arasabwa n’ abatari bake kwirinda kugwa mu mutego bita uw’ imbonerakure ngo yemere kuvana ingabo mu bikorwa byo kurengera abaturage bari mu myigaragambyo. Uko byari bimeze ku munsi w’ ejo abari mu mihanda bashimagizaga ingabo z’ u Burundi bagaha induru igipolisi bashinja gufatanya n’ imbonerakure.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi; baravuga ko Ministre Gaciyubwenge aramutse avanye abasirikare mu bikorwa byo kuba hagati y’ abigaragambya n’ igipolisi yaba aguye mu mutego w’ abo mu ishyaka riri ku butegetsi. Ibi ngo bishobora kuba byatera ingaruka mu gihe hagira abaturage bakomeza kwicwa dore ko abagera kuri 6 bamaze kubigwamo.

Ibi kandi biravugwa mu gihe hari andi makuru avuga ko Perezida Petero Nkurunziza yaba yaravuye mu murwa mukuru wa Bujumbura akerekeza mu mujyi wa kabiri mu Burundi Gitega kubera impamvu zitazwi.

Source: Imirasire