MissRwanda 2016: Uko mu Burengerazuba byari byifashe
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho iki gikorwa cyo kujonjora abakobwa bagomba gutoranywamo nyampinga w’u Rwanda 2016 kigeze.
Iyi n’imwe mu Ntara itaragira nyampinga w’u Rwanda uyiturukamo muri ba nyampinga bagera kuri bane bamaze gutorwa kuva mu mwaka wa 2009.
Mu mwaka wa 2009 ubwo iryo rushanwa ryatangiraga, ryegukanywe na Bahati Grace wari uturutse mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri 2012 Mutesi Kayibanda Aurore yegukanye iryo kamba ndetse aza no kurikomezanya muri 2013. Icyo gihe yari yaturutse mu Ntara y’Amajyepfo.
Akiwacu Colombe yegukanye irushanwa rya MissRwanda mu mwaka wa 2014 aturutse mu Ntara y’Iburasirazuba naho 2015 ryegukanwa na Kundwa Doriane aturutse mu Majyaruguru.
Kuri iyi nshuro ya gatandatu iri rushanwa ribaye, biteganyijwe ko umukobwa uzaryegukana azahabwa imodoka ndetse n’umushara wa buri kwezi ungana na 800.000 frw y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyo kuzenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda, buri Ntara igomba kuba ihagarariwe n’abakobwa 5 n’Umujyi wa Kigali bakaba 25 batoranywamo 15 bajya muri Bootcamp ari nabo bavamo nyampinga naho 10 bagasezererwa.
Ku itariki ya 16 Mutarama 2016 iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa bazavamo nyampinga w’u Rwanda,kizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.
Joel Rutaganda
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/human-rights/missrwanda-2016-uko-mu-burengerazuba-byari-byifashe/AFRICAHUMAN RIGHTSOPINIONPOLITICSMu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho iki gikorwa cyo kujonjora abakobwa bagomba gutoranywamo nyampinga w’u Rwanda 2016 kigeze. Iyi n’imwe mu Ntara itaragira nyampinga w’u Rwanda uyiturukamo muri ba nyampinga bagera kuri bane bamaze gutorwa kuva mu mwaka wa 2009. Mu mwaka wa 2009 ubwo iryo rushanwa ryatangiraga, ryegukanywe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS