Mike Rwalinda Afungiye Tanzania: Yakoranaga na RNC/Gen Kabarebe
Amakuru atugezeho hano mu nyenyeri yemeza ko Mike Rwalinda afungiye mu gihugu cya Tanzania
Iperereza ry’imbitse rirekana ko Mike Rwalinda yakoranaga na Rwanda National Congress, aliko kandi akanakorana na General James Kabarebe mu bintu byerekeranye n’iperereza.
Mu byo yafashije GenJames Kabarebe harimo gufatisha Maj Nkubana akamuvana Tanzania bakamujyana I Rwanda, harimo gufatisha Lt Tobulende Joel Mutabazi muri Uganda abifatanije na Rene Rutagungira, Kalisa Innocent ndetse nabandi.
Ikindi gikomeye cyatumye Tanzania imufunga nuko yakoreraga magendu muricyo gihugu
abinyujije muwo babyaranye abana 2 w’umunye Tanzania, ubundi kandi bamusanganye intwaro.
Polisi y’igihugu cya Tanzania iramubaza kubyo ashobora kuba azi kurupfu rwumwe mubari biyamamarije ubudepite ariko akicwa n’impanuka yimodoka yintegurano, leta ya Tanzania ikaba idashidikanya ko urupfu rw’umugabo warimo kwiyamamariza ubudepite ariko kandi akaba yari n’umwe mu bantu baziranaga urunuka na leta ya Kagame cyane ngo yavugaga ko akarere kagomba kureba uko gafasha inyeshyamba za FDLR zigacyura impunzi, kuko yavugaga ko Kagame yananiwe guhuza no gucyura abanyarwanda.
Polisi ya Tanzania ivuga ko haribyo ikimubaza, ikindi kandi iperereza ry’inyenyeri rimaze kumenya nuko Rwalinda yakoreraga abahanganye na Kigali ndetse agaha Gen James Kabarebe inkuru zose, ntabwo yabuze ahubwo afungiye Tanzania kuko kumuha U Rwanda byaba aramahirwe kuriwe ndetse yaba ashoje imwe mu mirimo yamugenzaga.
Turacyabikurikirana tuzabagezaho ibizava muri polisi ya Tanzania.
Iperereza ry’inyrnyeri rirakomeje………………..