Me Donat Mutunzi yishkwe urw’agashinyaguro . Polisi yurwanda  irabeshya butwi .

Ntabwo Me Donat Mutunzi yiyahuye.

Kwica umuntu barangiza bakabeshya ngo yiyahuye ni ugushinyagurira bikabije umuryango  Me Donat Mutunzi’s asize , incuti nabavandimwe be ndetse nabanyarwanda muri rusange.

 

Ibi kandi ni igikorwa gisanzwe kuri reta ya Kagame nagatsiko kayo.

Kuva cyera twishishaga imitegekere ya Kagame. Twari tuzi ububi nubugome bwe ariko twamubonagamo igisubizo kubibazo byari byaratejwe nintambara. Twizeraga yuko igihe cyari kugera abanyepolitike bagakora akazi kabo, igihugu kigasubira ibuzima. Abanyepolitique barabonetse ariko agenda abigizayo buhoro buhoro.  Abica ,abafunga cyangwa se abatera guhunga igihugu.

 

Kagame ( nubwo atari wenyine) yateje ibibazo ahora yigamba ko yacyemuye.

Yigarurira ishyaka rya  RPF ninzego zubuyobozi bw’igihugu cyacu bwose.

Igihugu yagihinduye akarima ke ategeka uko yishakiye namategeko ahimbisha  ingaruzamuheto ze uko bimujemo. Imiyoborere ye yadusobanuriye imitegekere y’ igisuti bundi bushya.

 

 

Iyo umuntu ategetswe n’igisuti , ikintu cyambere  agira ni ubwoba. Ubwoba bukavamo kwemera akarengane  ugaceceka ukarebera ikibi cyangwa umujinya mwiza wo kukarwanya.

Mu Rwanda abantu bari baremeye guceceka muri rusange.

Ubunyamanswa bw’ ubutegetsi bwa Kagame na reta ye bwarabahahamuye kuburyo batatinyukaga kugira icyo bavuga  iyo ababo bicwaga cyangwa bagashimutwa bakababura.

 

Me Donat Mutunzi yari umunyamategeko winyangamugayo. Kandi urupfu rwe hari ikintu gikomeye rwahinduye.

Amabandi yitwikirira igipolisi  ntabwo yatinye kumubeshyera amugerekaho icyaha cyurukoza soni nyuma yo kumwica,  nubwo atagejejwe imbere yurukiko ngo aregwe icyo cyaha mpimbano kandi yaramaze igihe kinini mumaboko  yabo, akorerwa iyica rubozo.

 

Kagame yendaga gutsinda igitego niriya  filime mbarankuru irimo amashusho meza cyane  ( Rwanda The royal Tour), igaragaza rwa Rwanda yereka  abo yemeje baringa ye.

 

Mugihe  bugaragarira buri wese ko  turi mubihe byanyuma by’ingoma ya Kagame, Me Donat Mutunzi’ agizwe igitambo kandi urupfu rwe ruramugaragaje we n ‘ikinyoma cy’iyo ngoma ye  kuburyo budashidikanywa ho.

Uko bashaka kubihisha cyangwa kubibeshya kose rubashyize kukarubanda.

 

Noble Marara

Umuvugizi was RRM

28 /04/2018