Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, taliki 29 Mata, 2019 Police yatangaje ko yarashe umusore ivuga ko yari amaze gutobora inzu y’umusirikare ufite ipeti rya Capitaine mu ngabo z’u Rwanda utuye mu murenge wa Masaka, Akagari ka Cyimo mu Mudugudu wa Kabeza. Police isaba abaturage gushyira ‘itara ry’umutekano’ ku ibaraza kugira ngo rifashe mu bwirinzi bw’ibanze.

Police y'u Rwanda ivuga ko uwarashwe agapfa yamusanze acukura inzu ya Cpt Gapasi utuye i Masaka

Police y’u Rwanda ivuga ko uwarashwe agapfa yamusanze acukura inzu ya Cpt Gapasi utuye i Masaka

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Goretti avuga ko uwo musore warashwe yashatse gutera icyuma umupolisi wari umwegereye undi aramurasa arapfa.

Uwo uvugwaho gucukura inzu ya Cpt ngo nta ndangamuntu bamusanganye. Uyu musirikare wa RDF ngo yari ari iwe yumvise isasu rivuze aza gutabara asanga ni iwe umujura yacukuraga.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe muri Kicukiro.

CIP Umutesi ashima abo mu rugo rw’uriya musirikare bashyize itara ry’umutekano ku ibaraza ryabo kuko ngo ari ryo ryafashije Polisi kubona uriya ubwo yacukuraga inzu.

Ahumuriza abatuye Umujyi wa Kigali ko mu rusange umutekano uhari ariko avuga ko bajya batabarana igihe hari ugize ikibazo akitabaza abaturanyi.

Iraswa ry’uyu ukekwaho ubujura, rije nyuma y’aho ahagana saa sita z’ijoro zo ku wa Gatandatu umusore utaramenyekanye na bwo yarasiwe mu Murenge wa Gitega, mu Kagali ka Kora, muri Kagano, mu Karere ka Nyarugenge, Polisi ivuga ko yashikuzaga umugabo telefoni yo mu bwoko bwa Techno ashaka no kumutera icyuma, na we akaba yarapfuye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW