Mageragere: Ab’ingona zariye ngo babaye ibitambo by’abandi…
Nyarugenge – Ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo mu tugari twa Kavumu, Ntungamo, Runzenze mu murenge wa Mageragere Umuseke wasuye abaturage baho muri iyi week end. Bavuga ko kuri bo ab’ingona zariye babaye nk’ibitambo byatumye babona amazi meza kuko ngo bahoraga bayasaba ndetse bakayizezwa ariko ntibayahabwe.
Mu gihe kitageze ku mezi abiri abaturage bane mu kagari ka Kavumu bishwe n’ingona bagiye gushaka amazi muri Nyabarongo baturiye kuko nta mazi meza yandi bari bafite hafi.
Iki kibazo cyaramenyekanye cyane ndetse gihagurutsa ubuyobozi nubwo cyari kinase imyaka n’imyaka abaturage bibanira nacyo nk’uko babivuga.
Venant Magera w’imyaka 65, aba muri aka gace kuva afite imyaka 12, kuva icyo gihe ngo bakoreshaga bakananywa amazi yo muri Nyabarongo cyangwa mu migende.
Uyu mugabo Magera ati “Ariko ntitwahwemye kubwira abayobozi ikibazo cyacu, kugeza ejo bundi abantu bariwe n’ingona bikamenyekana cyane.Abavandimwe bavu bahise baba ibitambo byo kugira ngo tubone amazi.”
Ubu cyakoze ngo barashima Leta yabatabaye batarahashirira ikabegereza amazi meza.
Muri utu tugari ubu henshi hagejejwe amavomero. Nko muri Kavumu mu midugudu Ayabatanga, Kavumu, Murondo, Kankurimba abahatuye benshi bavomaga Nyabarongo ubu batangiye kugezwaho amazi meza.
Mu mudugudu wa Kavumu hamaze kugera ivomero ryiza abaturage, no muri iyo midugudu yindi bari kubakamo amavomero.
Nubwo amavomero ataraba menshi ariko ayo bamaze kubona arahagije ngo ntihagire usubira muri Nyabarongo kuvoma.
Drocela Uwera wo muri aka kagari ati “Nyabarongo niyo twanywaga niyo twatekeshaga tukanayimeshesha, ariko ubu baduhaye amazi meza uwasubira kuvoma biriya birohwa azi ko hari n’ingona yaba agiye kwiyahura ntawamuririra.”
Aba baturage babona ko uyu ariwo muti urambye, no kuzica kuri bo ngo si umuti. Ndetse ahubwo ngo iyo bishe siyo yaryaga abantu.
Venant Magera ati “Ejo bundi baje kuzihiga n’amasasu aravuga. Ariko iriya bishe siyo yaryaga abantu. Icyaryaga abantu ndakizi ntabwo cyasaga kuriya. Ariko mu byukuri kuzica siwo muti wa nyawo kuko ntibazica ngo bazimare.”
Icyo aba baturage bishimira ubu ni uko amazi yabagezeho nta uzasubira muri Nyabarongo gusagarira ingona, kuri bo nazo ngo bazireka zikiberaho nabo bakabaho.