Amezi atatu Lt Joel Mutabazi na mugenzi we Joseph Nshimiymana “Camarade” bari barahawe gusoma amategeko ngo bamenye uburenganzira bwabo yabaye imfabusa, urubanza rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri ariko bongera kugora Urukiko rwa gisirikare rwa Kanombe.

Aba baregwa, Lt Mutabazi na Camarade basomewe ibyaha bashinjwa birimo kugambana kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba n’ibindi ariko babazwa niba babyemera cyangwa babihakana ntibasubize yego cyangwa oya.

Lt Mutabazi yavuze ko ntacyo yasubiza ku byo aregwa, kuko yemeza ko afunze ku buryo butemewe n’amategeko. Aha ariko Umucamanza yasobanuye ko Mutabazi yirengagiza ukuri, kuko haburanwa ku ifungwa rye, byemejwe ko byubahirije amategeko ndetse ahabwa iminsi itanu yo kujurira ntiyajurira.

Ku ruhande rwa Camarade, wahoze muri FDLR, we unashinjwa kuba yaragize uruhare mu iterwa rya gerenade Kicukiro muri Kanama umwaka ushize, nawe yanze kwemera cyangwa guhakana ibyo aregwa avuga ko abacamanza bari kuburanisha urubanza babumbye ibitabo by’amategeko, bivuze ko nta mategeko ari gukurikizwa mu rubanza. Ibi byatumye Perezida w’Urukiko ategeka ko imyifatire y’uyu muburanyi idahwitse ategeka ko asohorwa mu rukiko.

Nubwo yasohowe ariko, nyuma y’iminota itanu yaje kongera kwinjizwa ariko nabwo agezemo asaba imbabazi bya nyirarureshwa, aho gusubiza ko yemera cyangwa ahakana ibyo ashinjwa asubiza ko Urukiko rwakumva ibyo Ubushinjacyaha buvuga rukazabifataho umwanzuro we ngo ntacyo ashaka kubivugaho.

Lt Mutabazi(ibumoso) na Nshimiyimana(Camarade)

Mutabazi na Camarade bombi bariburanira, na n’uyu munsi Urukiko rwababajije ibirebana no kugira Avoka bavuga ko batamukeneye.

Inkuru irambuye turaza kuyibagezaho kuko Urubanza rugikomeje kuri uyu munsi

Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSAmezi atatu Lt Joel Mutabazi na mugenzi we Joseph Nshimiymana “Camarade” bari barahawe gusoma amategeko ngo bamenye uburenganzira bwabo yabaye imfabusa, urubanza rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri ariko bongera kugora Urukiko rwa gisirikare rwa Kanombe. Aba baregwa, Lt Mutabazi na Camarade basomewe ibyaha bashinjwa birimo kugambana kugirira nabi ubutegetsi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE