Kuri uyu wa Gatatu, mu Rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe, hakomeje kumvwa urubanza ruregwamo Lt.Mutabazi na bagenzi be 15 bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, gusa igikomejwe kwibazwa n’ukuntu abaregwa bakomeje guhakana ibyaha baregwa mu gihe mu Rukiko rw’i Nnyamirambo bigaragaraga ku mpapuro ko bari barabyemeye.

Ahagana saa tatu za mu gitondo, urukiko rwatangije igikorwa cyo gukomeza kumva itsinda rya kabiri ariko harebwa videwo igaragaza Nshimiyimana Joseph yivugira ibyaha aregwa, kuko ku munsi w’ejo hashize yari yatangaje ko ntacyo yigeze avugira imbere y’urukiko rwa girikare rw’i Nyamirambo.

Nk’ibisanzwe, Joseph yongeye gutangira kuburana avuga ko atari buvuge, ibi ariko ntibyabujije ko urukiko rusaba Ubushinjacyaha kugaragaza amashusho yerakana Joseph avuga uburyo yafatanyaga na FDLR na RNC n’uburyo iterwa ry’ibisasu mu karere ka Kicukiro byakozwe.

Nshimiyimana Joseph imbere mu rukiko

Nyuma yo kwerekana amashusho yamaze isaha, urukiko rwabajije Nshimiyimana niba ariwe ugaragara muri iyo videwo, mu magambo make yagize ati “Ninjye, ariko ntacyo mfite cyo kubivugaho kuko nashimushwe.”

Ibi byatumye Perezida w’Inteko iburanisha, Maj. Hategikimana Bernald, yongera kwihanangiriza Joseph kutongera kuvuga ko yashimuswe, kuko aho atariho batangira icyo kirego, byaramaze kwemezwa ko afunzwe ku buryo bwemewe ubwo yageraga mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare.

Nshimiyimana yahise atangaza ko nta kindi yongera kuvuga ahubwo asaba urukiko ko rwazafata umyanzuro warwo atagize ikindi yongeye gutangaza kugeza urubanza rushojwe.

Joseph yagize ati“Amashirakinyoma azamarwa n’imyanzuro y’Urukiko muzashyira ahagagara, naho njye nk’uko nakomeje kubitangaza nta kindi nshobora kuzongera gutangaza.”

Urukiko rwahise rusaba Me Hubert wunganiraga Joseph kugira icyo atangaza ku by’umukiriya we, nawe atangaza ko umusanzu we ari ukunganira bityo rero akaba ntacyo yakora mu gihe uwo yunganira ntacyo yatangaje. Ibi byatumye yegura ku mugaragaro kandi arabyemererwa.

Itsinda rya Gatatu ryahise rikurikiraho

Nyuma yo kumva itsinda rya kabiri, hakurikiyeho irya Gatatu rigizwe na Lt.Joel Mutabazi na Demobe KalisaInnocent, bashinjwa n’Ubushinjacyaha gukwirakwiza ibihuha, kugambiririra kugirira nabi umukuru w’igihugu, gukwirakwiza ibihuha mu mahanga kujya mu mitwe y’abagizi ba nabi n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwashinje Kalisa ko yagiye agirana ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye muriUganda birimo NTV, The Times n’ibindi, akwirakwiza ibinyoma ko ngo mu Rwanda hari ubutegetsi bubi, kuba mu matora y’umukuru w’igihugu haribwe amatora n’ibindi. Ibi byose bikaba byari bigamije kwangisha u Rwanda amahanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kalisa nawe yiyemereye ibi byaha imbere y’urukiko n’imbere y’Ubushinjacyaha ubwo yabazwaga.

Ibi ntibyashimishije Kalisa kuko yahise avuga ko uretse no kuba ngo ibyo yasinye yari yahohotewe, ngo yanazanwe mu Rwanda ku buryo butemewe n’amategeko kuko we avuga ko yari yarahunze u Rwanda ari muri Uganda, kandi yari yarabiherewe uburenganzira bw’ubuhunzi.

Nubwo avuga ko yazanwe bitemewe kuko ngo yari umuturage wa Uganda ufite ubuhungiro, Inteko yavuze ko ibyo adakwiye kubyitwaza, kuko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemeza ko Umunyarwanda washatse kugirira nabi igihugu niyo yaba ari hanze y’u Rwanda, iki gihugu gifite uburenganzira bumukurikirana.

Kalisa avuga ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bamushinja ngo yarabyemereye imbere y’urukiko n’imbere y’ubushinjacyaha, kuri we avuga ko atari byo kuko ngo yabanje kubabazwa kugira ngo asinye.

Kalisa ari imbere y’urukiko yagaragaje zimwe mu mpapuro avuga ko yahawe na muganga zivuga ko yakubiswe bikomeye, aha akaba ariho avuga ko yafashwe nabi bikomeye kuva yavanwa muri Uganda.

Kalisa avuga ko ibyinshi mu byo yasinye ngo yabikoreshejwe ku gahato, akaba anavuga ko yapfutswe mu maso, arasinyishwa.

Inteko iburanisha yabwiye Kalisa ko niba byashoboka yapfukwa agasinya nk’uko amasinya agaragara we yisinyiye, aha Kalisa we yakomeje gushimangira ko ibyo avuga ari ukuri koko yahohotewe.

Urukiko rwamubajije niba kuba yaragiye ku “makosi” ya gisirikari atandukanye na byo bitatuma agira inkovu agaragaza, abajijwe atyo ahita aririra imbere y’urukiko, asabwa kujya kwicara, aza kugaruka nyuma.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwavuze ko kuba Kalisa avuga ko yahohotewe ndetse akavuga ngo yasinyishijwe, bwo ntibubyemera kuko buvuga ko bwamubajije ibyo aregwa tariki ya 26 Ugushyingo 2013, kandi nta kibazo yagaragaje mu gihe murindi bazwa yari yarabajijwemo na Polisi n’igisirikare, byarakozwe tariki ya 19 na 20 uko kwezi.

Urukiko rwavuze ko rugiye kuzafata umwanzuro kuri ibi bivugwa na Kalisa, hagati aho nawe akaba yavuze ko atiteguye gukomeza kuburana.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kane.

Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSKuri uyu wa Gatatu, mu Rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe, hakomeje kumvwa urubanza ruregwamo Lt.Mutabazi na bagenzi be 15 bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, gusa igikomejwe kwibazwa n’ukuntu abaregwa bakomeje guhakana ibyaha baregwa mu gihe mu Rukiko rw’i Nnyamirambo bigaragaraga ku mpapuro ko bari barabyemeye. Ahagana saa tatu za mu gitondo,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE