Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizemera igikorwa cyose cyo kugerageza gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu akwiriye kuyobora mu Rwanda ngo perezida Kagame yongere guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe mu 2017 nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Department ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame kuri ubu ari kuyobora manda ye ya kabiri y’imyaka irindwi, nyuma yo kwiyamamaza mu 2003 no mu 2010. Amatora ataha ateganyijwe mu 2017. Itegeko nshinga ry’u Rwanda ry’ubu riteganya manda ebyiri,” uwo ni Rodney D. Ford, umuvugizi wa Department ya Leta, Ibiro bishinzwe ibibazo bya Afurika.

Twiyemeje gushyigikira guhererekanya ubutegetsi mu mahoro na demokarasi mu 2017 ku muyobozi mushya uzatorwa n’abaturage b’u Rwanda,” uko niko yakomeje avuga.

Bwana Ford ibi ngo yabitangaje asubiza ubutumwa bwa email butasobanuwe yabonye buvuga ko miliyoni 3 z’abashyigikiye perezida Kagame zimaze gushyira umukono ku busabe busaba Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda gukoresha amatora binyuze muri kamarampaka itegeko nshinga rikavuguruwa kugirango perezida Kagame yiyamamarize manda ya gatatu, aho ubu butumwa bwavugaga ko ibi bikorwa ku gahato.

Ikigaragara cyo nk’uko iyi nkuru dukesha Blackstarnews.com ikomeza ivuga, ni uko ibyatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifitanye isano n’ikibazo cya politiki kiri mu Burundi kibangamiye umutekano muri Afurika y’uburasirazuba no hagati. Kuva perezida Nkurunziza muri Mata yatangaza ko aziyamamariza indi manda ya gatatu, habayeho imyigaragambyo y’abamagana kongera kwiyamamaza kwe ndetse anarokoka kudeta yari agiye gukorerwa.

Perezida Nkurunziza yishingikirije ku kuntu abaturage benshi mu cyaro bamuri inyuma, yumva ko afite uburenganzira bwo gutorwa kabiri binyuze mu matora rusange nk’uko byagenze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemerera Nkurunziza kongera kwiyamamaza, gusa ibi Amerika ntibikozwa. Amerika ishyigikiye guhererekanya ubutegetsi mu bihugu byose binyuze mu matora akozwe mu bwisanzure, mu mucyo kandi yizewe akozwe hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga harimo no kureba ibiteganywa ku mubare wa manda ibyo n’ibyakomeje gutangazwa na Ford mu itangazo ryasaga nk’irireba, u Rwanda, u Burundi, Congo ndetse na Uganda.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko perezida Museveni yategetse inteko ishinga amategeko gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu agomba kuyobora, ndetse akaba aherutse no gutangaza ko ateganya kongera kwiyamamariza indi manda mu gihe agiye kumara imyaka 30 ku butegetsi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu baravuga ko bashobora kutazitabira amatora muri Werurwe 2016 mu gihe komisiyo y’amatora bavuga ko yashyizweho na Museveni ubwe izaba itarasimburwa na komisiyo yigenga.

Iri tangazo rya Department ya Leta rikaba ryari rigenewe abayobozi bo muri Afurika yo hagati n’iy’uburasirazuba by’umwihariko ndetse no muri Afurika yose muri rusange, aho ryibutsa ijambo perezida Obama yavugiye muri Ghana mu 2009 aho yavuze ko demokarasi iba nziza binyuze mu guteza imbere inzego zikomeye aho kuba abantu bakomeye.

Kubera iyi mpamvu, Umunyamabanga wa Leta, John Kerry yavuze ko badashyigikiye guhindura amategeko nshinga ku nyungu z’umuntu cyangwa za politiki z’abantu cyangwa amashyaka. Ngo guhindura itegeko nshinga no gukuraho umubare wa manda binyuranye n’amahame ya demokarasi kandi bigabanya ikizere mu nzego za demokarasi.

Nyuma y’iri tangazo ariko, iyi nkuru irasoza ivuga ko abahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ntacyo baratangaza kuri iri tangazo.

Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSLeta Zunze Ubumwe za Amerika ntizemera igikorwa cyose cyo kugerageza gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu akwiriye kuyobora mu Rwanda ngo perezida Kagame yongere guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe mu 2017 nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Department ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. “Perezida...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE