Kuki umuzimu wa Juvenal Habyalimana urimo gutera RPF!
Hashize iminsi ibinyamakuru by’iRwanda byandika kuwahoze ari umukuru w’igihugu cy’uRwanda Juvenal Habyarimana.
N’ ubwo ntawazura uwapfuye ngo amubwire uko abona ibintu birimo kuba m’uRwanda, Perezida Habyarimana hari benshi bamwifuza nyuma ya Kagame yo kuraza abanyarwanda kubuce nki mbagwa.
Ntawazamenya ukuntu Kagame nawe azarangiza ubuzimabwe ariko ibimenyetso byose biragaragaza ko Kagame azarangiza iminsi ye yo kubaho nabi bitewe n’ ibibazo bya politiki birimo kugaragara m’uRwanda.
Kuvuga ngo u Rwanda rwari rurwaye mugihe cya Habyarimana, nu kwirengagiza ukuntu ubu ahubwo rwafashwe na kanseri(Cancer) yo mumara kubera ubuyobozi bwica , buhotora , bukandamiza,no kurya ruswa bukaba bumaze no guhindura Itegeko Nshinga kugirango bukomeze imigambi mibisha yo kumarira abaturage kw’icumu.
Nyamara Perezida Habyarimana yemeye amashyaka menshi ndetse afite ubwisanzure, nonese ubu uRwanda ruyobowe gute? Niyo mpanvu abantu bavugako ahubwo uwazura Perezida Habyarimana yaseka cyane ati abandwanyaga mwaribeshye.
Gusahura igihugu ubu byabaye umuco bihabwa intebe na Leta ya RPF na Kagame kuburyo RPF ifite umutungo iruta uw’igihuguka kandi ugasanga ntawe biteye isoni.
Uburezi, Perezida Habyarimana yarifite gahunda nziza k’Uburezi kuburyo abanyeshuri basohoka bafite ireme ry’uburezi, ariko ku ngoma ya Kagame na RPF, umunyeshuri asohoka Kaminuza atazi gusoma no kwandika.
Ubuhinzi, ubu abaturage bahatirwa guhinga ibintu bifite isoko rya RPF, cyangwa ibigori by’inganda bya RPF , kuburyo umuturage atemerewe no guca ikigori mumurima we.
Ubwicanyi. Ingoma ya RPF na Kagame bamaze kwica abanyarwanda n’abanyamanga barenga million 6, none ninde wunvise abantu banigwa kumanwa yihangu kubwa Perezida Habyarimana?Perezida akabyigamba?
Ububanyi n’amahanga, uRwanda ubu rukikijwe n’abanzi uretse UBugande kandi nabwo bworoheye Kagame kubera inyungu zabwo za Politiki. Kagame arimo gushotora UBurundi kuburyo itangaza makuru rya RPF cyangwa ubu rihembwa na DMI rimaze iminsi ryandika ibihuha kuri Leta ya Petero Nkurunziza.
Muri y’iminsi bwanditse inkuru ivugako ngo Eta Major y’UBurundi irimo gutegura ukuntu batera umutekano muke m’uRwanda ariko wareba abandika izo nkuru n’impanvu ugasanga arabantu bahembwa na DMI kandi bagamije guteza icyuka kibi hagati y’URwanda n’UBurundi, Kugirango Kagame azabone impanvu atera UBurundi cyangwa afasha abatera UBurundi k’umugaragaro dore ko bibera I Kigali .
Niyo mpanvu abantu basigaye bavugako umuzimu wa Perezida Habyarimana usigaye utera uRwanda ndetse abantu benshi bakaba bifuza Perezida Habyarimana. Imana y’Urwanda ni garuke isigaye yararuhunze aho kwiriwa ahandi igataha n’imugoroba.
Joseph Ruhumuriza.