Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangiye kuri uyu wa 6 Ugushyingo kuburanisha mu mizi urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo, Umunyamakuru Cassien Ntamuhanaga n’abandi babiri baregwa hamwe.

Kizito yabwiye ubucamanza ko ibyaha akurikiranweho abyemera byose kandi ko abisabira imbabazi ndetse yongeraho ko atazabyongera.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha birimo “Gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi; Gufasha ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu; Gucura imigambi mu gikorwa cy’iterabwoba; Gucura umugambi w’ubwicanyi.”

JPEG - 817.5 kb
Umuhanzi Kizito Kihigo avugana n’ abunganizi be

Urubanza rutangiye, Kizito nk’uko yabyemeye na mbere agifatwa, yahise abwira urukiko ko yemera ibyaha byose ashinjwa, ariko rumubwira ko rubanza kuburanisha ku cya mbere cyitwa “Gufasha kurema imitwe y’abagizi ba nabi” aracyemera ariko abamwunganira babitera utwatsi bavuga ko icyo cyaha nta cyo yakoze kuko imitwe ya FDLR na RNC ashinjwa yari isanzweho.

Ku cyaha cy’ ubugabanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi cyangwa umukuru w’igihugu, Kizito nacyo yacyemeye kimwe n’ abamwunganira, ariko bakavuga ko ubwo yafatwaga nta gikorwa na kimwe kigaragaza ko bari bagiye kubishyira mu bikorwa, bityo ngo ntakwiye kugihanirwa.

Kizito Mihigo yemeye icyaha ko gucura umugambi w’ iterabwoba anagisabira imbabazi, ariko avuga ko muri kamere ye atari ko yari asanzwe ateye.
Abunganizi be uko ari babili; Me Musore S. Felix na Me Rugarama John bavuze ko ibishingirwaho yavuze kuri Whatsapp byafatwa nk’ ukugaragaza ibyo utekereza kandi itegeko nshinga ry’u Rwanda ribifata nk’ uburenganzira bw’ umuntu, bityo ngo nabyo ntibikwiye kwitwa icyaha.

Abunganizi be kandi ntibahakanye ko Kizito bunganira yaganiriye na Sankara ndetse akagira n’ibyo yiyemeza gukora, ariko ibyo ntibikora icyaha cyo “Gufasha kurema imitwe y’abagizi ba nabi ya FDLR na RNC kuko iyo mitwe yabayeho mbere y’uko amenyana na Niyomugabo.”

Ubushinjacyaha bwasubije ko imitwe bumushinja atari FDLR cyangwa RNC ahubwo ari umutwe uw’urubyiruko wendaga gushingwa ugakorera muri Tanzania ushamikiye kuri iyo ya FDLR na RNC ndetse no gufasha abatera za gerenade mu Rwanda.

Nyuma yo kumva impande zombi n’ ibyo abunganizi be bavuga,, Kizito yabajijwe niba acyemera ibyaha aregwa, asubiza ko akibyemera kandi nta n’ uwamuhatiye kubyemera, ahubwo ngo ibyo abunganizi be bavuga babikoraga nk’ abazi amategeko.

Umuhanzi Kizito Mihigo w’imyaka 33 areganwa na Ntamuhanga Cassien w’imyaka 32, wari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace , Dukuzumuremyi Jean Paul w’ imyaka 30 wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda hamwe na Niyibizi Agnes w’imyaka 28, gusa n’ ubwo ibyaha bakurikiranwe hari aho bigenda bihurizwa, buri wese aburana ku giti cye.

Rabbi Malo Umucunguzi – Imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSUrukiko rukuru mu Rwanda rwatangiye kuri uyu wa 6 Ugushyingo kuburanisha mu mizi urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo, Umunyamakuru Cassien Ntamuhanaga n’abandi babiri baregwa hamwe. Kizito yabwiye ubucamanza ko ibyaha akurikiranweho abyemera byose kandi ko abisabira imbabazi ndetse yongeraho ko atazabyongera. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha birimo 'Gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi; Gufasha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE