Kimihurura: Inkongi y’umuriro yatwitse ingunguru z’amavuta z’uruganda GAZA
Hari mu ma sa sita y’amanywa kuri iki cyumweru. Abaturage batuye mu gishanga cya Kimihurura babonye umwotsi uvanze n’umuriro uzamuka mu ngunguru zari ziteretse hanze y’uruganda rwa GAZA rugemurira uruganda rukora ibyuma rwitwa Stil Rwa rubarizwa mu karere ka Rwamagana rukora ibikoresho bikoze mu byuma nk’inzugi n’ibindi
Ababonye uko byagenze babwiye UMUSEKE ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’umuntu waba yajuguye umuriro kuri izi ngunguru zari zibitse amavuta ya vidanje maze zigafatwa , umuriro ukaka. Kabera Zacharie ushinzwe amasoko muri GAZA yabwiye UMUSEKE ko hanze hari ingunguru zihateretse 3000, yongeraho ko ibyangijwe n’uyu muriro bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 12 y’u Rwanda.
Haracyekwa ko uwaba watwitse izi ngunguru yaba yajugunye itabi muri izi ngunguru, bigateza inkongi.
Umuvugizi wa Polisi, Spt Mbabazi Modeste yasabye abaturage kubika ibintu bishobora gushya ahabigenewe, kuko kubishyira ku muhanda bishobora guteza akaga mu bantu.
Imodoka zizimya umuriro za Polisi zahageze kare zibasha kuzimya umuriro utarangiza amazu aturanye n’aho. Kugeza ubu impamvu nyayo yateye iyi nkongi ntiramenyekana ariko iperereza rirakomeje.
Imodoka ya Police izimya umuriro yahise itabara. Inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira uduce dutandukanye tw’u Rwanda ariko cyane cyane Umujyi wa Kigali.
Izi nkongi zimaze iminsi zibasiye inyubako, amagereza ndetse n’inganda. Minisitiri w’Intebe aherutse gusohora amabwiriza areba abaturage, ibigo n’inganda mu rwego rwo kwirinda izi nkongi no kuzirwanya mu buryo bwihuse.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW