Musenyeri Smaragde Mbonyintege uhagarariye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda akaba n’umushumba wa Kiliziya Gatolika yavuze ko kiliziya itajya yivanga mu bya politiki n’ubwo bamwe mu bayigize bakora politiki ariko kiliziya ubwayo gahunda yayo si ukujya kuvuga ngo bahagaze ku ruhande rwo gusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa cyangwa se ritahindurwa.

Mu minsi yashize hari ku itariki ya 4 Gicurasi 2015 ubwo abahagarariye amadini batandukanye bajyanye inyandiko ku ngoro y’inteko isinga amategeko y’u Rwanda basaba ko itegeko nshinga cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 yavugururwa bigaha amahirwe umukuru w’igihugu kuzongera akiyamamaza ariko Kiliziya Gatolika yatangaje ko yo itari muri iyo gahunda ko niba hari n’abapadiri babirimo ari ku giti cyabo atari ukuvuga ko bahagarariye za paruwasi kuko Paruwasi nta buzima gatozi iba ifite.

Kuri uyu wa kabiri Musenyeri Smaragde Mbonyintege uhagarariye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko mu nshingano zabo nta ruhande bakwiye kubogamiraho.

Mbonyintege avuga ko abakirisitu bo bemerewe kujya muri Politiki, ariko ko ku bihayimana b’idini Gatolika batabyemerewe . Ati : “Kiliziya Gatolika, buriya ntabwo yivanga muri Politiki. Nyamara izi ko Politiki igomba kubaho kugira ngo igihugu kibeho. Ni cyo gituma ishishikariza abakirisitu bayo gukora Politiki, kandi kubaka politiki nziza ibereye igihugu, ..imurikiwe n’ubukirisitu.”

Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika ngo bemerewe kuvuga uko bashaka muri Politiki, bitandukanye n’ibyo abayobozi b’iryo dini bemerewe. Mbonyintege ati : “Ririya tegeko rya 101, bafite uburenganzira bwo kurivugaho uko bashatse. Abayobozi ba Kiliziya Gatolika, ni ukuvuga Abapadiri, Abepiskopi, Abihayimana ntabwo bajya muri Politiki.”

Mbonyintege avuga ko Kiliziya Gatolika icyo ishinzwe ari uguhuza abantu, ariyo mpamvu ntacyo ikwiye gutangaza ku guhinduka cyangwa kudahinduka kw’Itegeko Nshinga. Ati : “Gusinya ririya tegeko, ni ukwinjira mu mashyaka. Kuko bikorwa n’amashyaka, hari ishyaka rya FPR Perezida arimo, hari andi mashyaka yandi arabikora, ariko ntituzi wenda hashobora kuba hari n’andi mashyaka atabishaka. Ibyo rero bituma nk’abantu duhuza amashyaka atandukanye mu idini ryacu, tudashobora gusinya nk’abayobozi babo, kuko icyo gihe tuba duheje bamwe tukajya ahandi.”

Mu minsi ishize Monyintege yavuze ko uwihayimana waba asinya amabaruwa yo guhindura Itegeko Nshinga yaba abikora mu izina rye, atari mu izina ry’idini.

Icyakora Kiliziya Gatolika ngo ntacyo ishobora kuvuga ku madini yanditse asaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka. Musenyeri Mbonyintege ati : “Ibyo andi matorero akora n’uburyo babikora, ibyo ni ibyabo twirinda kubyivangamo.”

Kiliziya gatolika yakunze gushinjwa na RPF k’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyamara ntigire ubutwari bwo kubaza RPF abasenyeri 4 bishwe na RPF Igakurazo. Kiliziya Gatolika ihakana ivuga ko itirengagije ko hari abihayimana bishoye muri Jenoside, ariko ko nta wabikoze mu izina ry’idini.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMusenyeri Smaragde Mbonyintege uhagarariye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda akaba n’umushumba wa Kiliziya Gatolika yavuze ko kiliziya itajya yivanga mu bya politiki n’ubwo bamwe mu bayigize bakora politiki ariko kiliziya ubwayo gahunda yayo si ukujya kuvuga ngo bahagaze ku ruhande rwo gusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa cyangwa se ritahindurwa. Mu minsi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE