Kagame na Kikwete bashukana hambere

Muruzinduko arimo muri Canada Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete arahura nabayobozi b’icyo gihugu. Muri urwo ruzinduko Perezida Kikwete akaba agomba noguhura nabamwe mubayobozi bamashyaka ya Politiki ahanganye na leta y’urwanda, ibi bikaba bikurikiye ko abanya Tanzania bemeje ko ntamahoro bashobora kubona Kagame akiri kubuyobozi bw’urwanda. Igitangaza nuko munkuru tumaze kubona ari uko amwe mu mashyaka akorera mu gihugu mu Rwanda hari nayohereje intumwa kubonana na Kikwete.

 

Perezida Kagame Paul nawe amaze iminsi azerera ibihugu cyane cyane yigira muri America. Kagame amaze kuja muri America inshuro esheshatu mu mezi atatu, abantu bari kwibaza impamvu uyu mu perezida ahora mu nzira.

Ingendo za Kagame turimo kuzegeranya tuzabagezaho imibare n’inshuro zose amaze azerera mu mirimo yakanakozwe naba minisitiri. Yaba Kagame yaba na Kikwete umwe arihererana Abanya Amerika undi akihererana abanya Canada.