Kigali(AGASHYA):Umusore wigenderaga afashwe n’inkongi y’umuriro
Mu kanya nka saa yine n’igice umusore w’imyaka 20 mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka Peage yafashwe n’inkongi y’umuriro arimo yigendera mu muhanda.
Imwe mu myenda yari yambaye
Nkuko bitangazwa n’urubuga Menyanibi, ngo abari aho byababereye amayobera batangira kwiruka kuko babonaga ibyo bidasanzwe.Icyakora bamwe bagerageje kumuzimya gusa na Polisi iratabara baramuzimya.Akaba yahiye bikomeye icyakora yahise ajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK.
Abantu bari aho nabo bavuga ko batazi uko byabayobeye kuko bagiye kubona bakabona ari kwaka.Bakaba bakeka ko yisutseho lisansi cyangwa akaba yafashwe n’amadayimoni.
Icyatumye ashya ntikiramenyekana tukaba tukibakurikiranira iyi nkuru.
https://inyenyerinews.info/human-rights/kigaliagashyaumusore-wigenderaga-afashwe-ninkongi-yumuriro/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu kanya nka saa yine n’igice umusore w’imyaka 20 mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka Peage yafashwe n’inkongi y’umuriro arimo yigendera mu muhanda. Imwe mu myenda yari yambaye Nkuko bitangazwa n’urubuga Menyanibi, ngo abari aho byababereye amayobera batangira kwiruka kuko babonaga ibyo bidasanzwe.Icyakora bamwe bagerageje kumuzimya gusa na Polisi iratabara baramuzimya.Akaba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS