Kigali: Umuhungu yasanzwe yapfuye umukobwa bari kumwe amerewe nabi
Iyi nkuru yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ubwo umwe mu bahungu bakoranaga n’aba bana yajyaga kubareba kuko ngo icyo gihe babaga babyutse, arebye mu idirishya asanze umuhungu aryamye mu muryango yapfuye.
Umuhungu wasanzwe yapfuye hamenyekanye izina rimwe rya Emmanuel ariko bakundaga kumwita Kadogo, inkomoko ye nayo izwi neza, abatabaye bavugaga ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu gace k’Amayaga.
Umukobwa we yitwa Chantal, ngo akomoka i Rwamagana, bamusanze amerewe nabi cyane, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Aba bana bacururizaga umuntu ibishyimbo bitetse, capati, imyumbati n’ibijumba birakekwa ko ibyago bagize bifitanye isano n’imbabura bari batetseho baraje mu nzu aho bararaga bakaba ari naho bacururizaga.
Imyaka yabo ntizwi, ariko biravugwa ko umuhungu yari atarageza imyaka yo gufata indangamuntu.
Uwabacumbikiraga yavuze ko ubusanzwe batarazaga imbabura mu nzu, ahubwo ngo bashobora kuba bayirajemo batinya imvura, bakaraza imbabura mu nzu bibwira ko bucya ibyo batetse byahiye.
NDUWAYO Callixte
UMUSEKE.RW