Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyarutarama urubyiruko rubeshejweho n’ahantu bita “KU NDEGE” cyangwa se “ISETA Y’ABASHOMERI”. Uru rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 kuzamuka aho buri gitondo bishyira mu matsinda bategereje indege iza kubagurukana (ubaha akazi).

Batangarije Umuseke ko biriya bitiyo aribyo bakesha ubuzima

 

Ku ndege ni hafi y’aho bita kuri “Bannyahe” aho urubyiruko rumaze kuhabyaza umusaruro. Iyo urebye usanga rukabakaba 50 buri munsi ruhazindukira rushaka akazi bakishyira mu matsinda. Muri bo haba harimo n’abafite umuryango (umugore n’abana).

Yewe ntabwo ari urubyiruko rw’igitsina gabo gusa, ahubwo n’abakobwa barimo, iyo ubabajije bakubwira ko “bategereje ko indege iza kubagurukana”. Iyo mvugo izimije bisobanuye ko baba bategereje ko “abakire baza kubafata bakajya kubaha akazi ko gukora”.

Mukibaruda Paul umwe mu rubyiruko ruhategereza imirimo, afite imyaka 20, avuga ko impamvu bahita ‘Ku ndege’ ngo ni uko bahicara maze umukire uwo ariwe wese akaza akajya kubaha imirimo bityo bakabona icyo batwara mu rugo bajya guhaha.

Yagize ati “Nageze i Kigali numva bahita ‘Ku ndege’ cyangwa se ‘Ku iseta y’abashomeri’, gusa turicara gato kuko muri aya makaritsiye (quartier) habamo uburaka bwinshi ukabona umukire araje, aragutwaye ubwo ubonye ikiraka!”

Akomeza agira ati “Iyo twicaye duhita tubona indege iraje ikatugurukana (ubwo ni ukuvuga ko umukire araje aradutwaye) akajya kuduha akazi.”

Mukibaruda Paul akomeza avuga ko indege yatangiriye mu Kabuga ka Nyarutarama, ariko ngo byaje kugera no muri Nyarutarama. Avuga ko Ku ndege muri Nyarutarama akazi kaboneka kuko ngo hamaze igihe kinini.

Bamwe mu bageze Ku Ndege mbere bavuga ko bimaze imyaka hafi 20, bamwe babanjirije urubyiruko kuhagera ngo bahakuye ubuzima ubu barafatishije ku buryo bamwe bakize batera imbere bihagije, bityo uru rubyiruko ngo rurabigana kugira ngo barebe uburyo bahangana n’ubuzima bw’iki gihe.

Nkusi Jean Pierre umufundi umaze aho ngaho imyaka itanu, avuga ko aho Ku Ndege bahamaze igihe kandi ari ho bategereza ubuzima bwa buri munsi bw’akazi kabo.

Bamwe mu rubyiruko ruba ruhari, hari abafasha abafundi (abahereza, cyangwa ‘aide-macons”, abafundi n’ababasha kwikorera imizigo n’utundi tuzi dutandukanye.

Nkusi ati “Abantu bose bamaze kubimenyera, ku buryo igihe icyo aricyo cyose tuba dutegereje ko indege iza kutugurukana.”

Akomeza avuga ko abitabira Ku Ndege bateganya kuzahita “Association Agasima” kuko ariho bakura amaramuko, ngo bagomba kuhubaha bakabigira ishyirahamwe.

Uru rubyiruko ruvuga ko ruteganya gufunguza konti aho bazajya babika amafaranga ya ‘Association’ ku buryo bazashyira hamwe maze abakire bajye baza kubafata bagende mu buryo bwiyubashye ngo kuko aribwo byabagirira akamaro.

Ku ndege umuntu wa mbere ahagera mu gitondo kare saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30 a.m) ku buryo mu ma saa moja (7h00 a.m) iyo uhageze usanga bamaze kuzura bakagera kuri 40 barenga.

Bose baza bafite ibikoresho ku buryo baba biteguye kubona akazi. Umuntu utahana amafaranga makeya nk’uko babivuga ngo  iyo babuze akazi, atahana Frw 3000 yo kurya, abandi iyo indege ibahiriye barapatana n’abakire ubwo ubuzima bukisunika.

Aho niho bita ku ndege buri gitondo haba hari urubyiruko rushaka akazi

Nyarutarama: Aho abashomeri bashakira amaramuko bahita KU NDEGE

Bamwe mu basore bajya ku ndege

Ku murongo barategereje wenda indege yabagurukana

Hepfo haragaragara amazu yiyubashye y'abakire batanga akazi