Kigali: Imvura ivanze n’umuyaga yangije imyaka inasenya inzu- AMAFOTO

Iyi mvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017, mu masaha ya saa cyanda n’igice (15:30).

n2

Abaturage iyi mvura yakozeho ni abatuye mu kagali ka Nzove, umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, aho bamwe yabasamburiye inzu abandi yararika imyaka kubera umuyaga mwinshi.

Umwe mu bahuye n’akaga kaga witwa Eugène, yatangarije Bwiza.com ko yahombye byinshi, cyane cyane ibyo kurya byo muri Restaurant byari bihiye.

Nk’uko byagaragaraga, igisenge cyose cyagurutse, gihagama mu mashami y’ibiti, inzu yuzura amazi, imyenda yari ikoze plafond irambarara hasi.

n1

Ubwo umunyamakuru yavuganaga na Eugène ni nako yasiganwaga n’igihe anasohora ibyabashije kurokoka, ngo ajye gushaka aho aba asembereye mu gihe inzu yakoreragamo itarasanwa.

n3

Abantu baturukaga hirya y’uruganda rwa Skol, nabo birahiraga ako basize inyuka ko ari akumiro, ko hirya iyo aho baturukaga hononekaye byinshi.

Mu gihe ubuyobozi ntacyo bwari bwatangaza kuri iri sanganya ryagwiriye aba baturage bo mu gace ka Nzove, Bwiza.com ikomeje kubakurikiranira iyi nkuru.

ANDI MAFOTO:

n10

n6n7n8

n9n14

n12

Iki ni igisenge cy’inzu cyagurutse gifatwa mu biti

n11n13

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/N11-horz.jpg?fit=650%2C391&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/N11-horz.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSIyi mvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017, mu masaha ya saa cyanda n’igice (15:30). Abaturage iyi mvura yakozeho ni abatuye mu kagali ka Nzove, umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, aho bamwe yabasamburiye inzu abandi yararika imyaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE