Uko iterambere ry’igihugu rirushaho kwiyongera ni ko abagituye barushaho guhindura imyumvire no kwagura ibitekerezo bishingiye ku guhanga imirimo mishya mu buryo butandukanye.

Ibi niko bimeze kuri bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali batunzwe no kubika ibikoresho by’abantu batandukanye bajya gusura inshuti cyangwa se abavandimwe babo muri gereza.

Iyo utembereye impande ya zimwe muri gereza zo mu Mujyi wa Kigali, usanga ahenshi mu marembo yazo hakunze kuba hari amaduka n’imitaka irimo abantu bagurisha amakarita yo guhamagara kuri telefoni, rimwe na rimwe banatanga serivisi zo kubika ibikoresho by’abagiye muri gereza.

Iyo uhagaze ahakorerwa ubu bucuruzi, ukahatinda, batangira kukubaza niba hari uwo uje gusura kugira ngo bakubikire bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa na sim card bitemewe kwinjizwa.

Abakora aka kazi baganiriye n’abanyamakuru bavuga ko bagatangiye bashaka gukura amaboko mu mifuka, birinda kwicwa n’inzara no kubungabunga umutekano w’ibintu bishobora kwinjizwa muri gereza kandi bitemewe.

Bamwe muri bo bamaze no kwibumbira mu makoperative bashimangira ko aka akazi bagakora mu buryo buzwi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rugenzura gereza mu Rwanda.

Obed Ndahayo ufite ikompanyi yitwa Intambwe, imwe mu zikora akazi ko kubikira ibikoresho abaje gusura abagororwa bafungiye muri Gereza ya Kimironko mu Karere ka Gasabo, avuga ko ku kwezi ashobora kwinjiza nibura ibihumbi 200.

Yagize ati “Ubundi mu kwezi ntabwo dushobora kubura ibihumbi 200 twinjiza kandi umuntu aba yakoresheje nk’abakozi bagera ku 10 kuko bagenda basimburanwa bitewe n’uko ahanini amafaranga bakura hariya atabakemurira ibibazo byose. Intego yacu ntabwo ari ukubona amafaranga ahubwo n’iyo gufasha abantu mu rwego rwo kugira ngo no muri gereza habe hari umutekano.”

Yakomeje avuga ko ku munsi wo kuwa Gatanu ubwo abantu baba bemerewe gusura imfungwa abona amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu mu gihe mu yindi minsi isanzwe abona amafaranga atari munsi y’ibihumbi bibiri.

Umubyeyi utarashatse ko izina rye ritangazwa nawe ukorera ku muhanda wa kaburimbo hafi ya Gereza ya Kimironko yemeza ko mu kwezi adashobora kubura amafaranga ibihumbi 100 yinjiza.

Yagize ati “Mbimazemo igihe kitari kinini ariko mu mezi atanu maze nkora aka kazi ntabwo ukwezi gushobora kurangira ntafite ibihumbi 100 nakoreye.”

Yemeza ko aka kazi kamufasha kurihira umwana w’umuhererezi wiga mu mashuri yisumbuye.

Bamwe mu baturage bafite inshuti n’abavandimwe bafunze nabo bavuga ko iyi serivisi ibafasha cyane.

Umwe muri bo witwa Biziyaremye Patrick yagize ati “ Twe ntitureba ngo baturihisha amafaranga 200 cyangwa 100 kuko icyo tuba dukeneye ni ukutubikira ibyacu neza nta kindi kandi biradufasha naho iyo baba iyo baba badatanga iyi serivisi twese twari kuya tuza telefone cyangwa Lap top zacu twazisize mu rugo tukongera kuzikoresha twatashye.”

Gusa si Kimironko honyine hagaragara iyi serivisi kuko no mu Karere ka Nyarugenge ruguru ya Gereza ya 1930 hari n’abandi bantu batunzwe no kubika ibintu by’ababa baje gusura imfungwa muri iyo gereza.

Umwe mu bagiye muri gereza ya Kimironko abitsa ibikoresho

Bamwe mu bari bamaze kubitsa ibikoresho byabo

Mbere y’uko abaturage bajya gusura imfungwa n’abagororwa barabanza bakajya kubitsa ibikoresho byabo

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/kubika-gereza.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/kubika-gereza.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUko iterambere ry’igihugu rirushaho kwiyongera ni ko abagituye barushaho guhindura imyumvire no kwagura ibitekerezo bishingiye ku guhanga imirimo mishya mu buryo butandukanye. Ibi niko bimeze kuri bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali batunzwe no kubika ibikoresho by’abantu batandukanye bajya gusura inshuti cyangwa se abavandimwe babo muri gereza. Iyo utembereye impande...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE