Ingabire Josephine wo mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Kagari ka Muhoza, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, yaburiwe irengero kuva kuwa 21 Mata 2014, ubwo yavaga mu rugo asize umwana w’amezi 10 yonsaga.

Nk’uko umugabo we, Gregoire Harerimana yabitangarije abanyamakuru, Ingabire yabuze kuva ku gicamunsi cyo kuwa 21 Mata, ubwo yavaga mu rugo agemuriye uwitwa Ndoliya James ufungiye muri gereza ya Nyarugenge (izwi nka 1930).

Harerimana yavuze ko ahangayikishijwe bikomeye n’umugore we kuko yasize uruhinja mu rugo mu gihe yari yizeye ko ari bugaruke vuba. Uru ruhinja rurara rurira kubera kubura nyina, cyane ko ngo runatunzwe n’igikoma cyangwa amata.

Harerimana yagize ati“Umwana agera mu masaha ya nijoro akarira, n’abakobwa banjye bakabaye bamurera bagiye ku ishuri ; ubu ni ikibazo gikomeye”.

 

Ingabire Josephine, waburiwe irengero asize uruhinja rw’amezi 10

 

Harerimana yavuze ko nta bikorwa bibi yaba azi ku mugore we ku buryo yagirirwa nabi, kuko yiberaga mu rugo nta kandi kazi afite nyuma yo kuba yari amaze imyaka ibiri arangije muri Kaminuza Yigenga ya Kigali(ULK).

Ndoliya wari ugemuriwe afungiwe i Kigali ariko akaba avuka mu Karere ka Musanze nubwo akurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyarugenge.

Yagize ati “ Umugore wanjye ntaho yajyaga, yiberaga mu rugo kandi nta n’ahantu yapfaga kujya. Nkeka ko yaba yarafashwe azize Ndoliya yari agemuriye akaba ari n’umugabo wa mubyara we.”

Impamvu akeka ko umugore we yafashwe azize uwo yari agemuriye ni uko tariki ya 22 yazindukiye kuri Gereza ya Nyarugenge, bakamubwira ko Ingabire yahageze, ndetse na Ndoliya yari agemuriye yemeza ko yamugejejeho ifunguro yari amuzaniye.

Gergoire yagize ati “Nabajije abashinzwe umutekano wa gereza bambwira ko yageze azo ariko atagihari, batanazi aho ari. Nagiye mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’ahandi hatandukanye ngo ndebe ko wenda yaba yakoze impanuka ndamubura”.

Harerimana yavuze ko amaze kumubura mu bitaro yagiye kubariza kuri Station ya Polisi ya Nyarugenge i Nyamirambo, ari na ko abaririza ahashoboka mu mujyi wa Kigali.

Kuri Polisi bamusabye kumenyesha Urwego rwa Polisi y’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (CID), kugira ngo rumufashe nubwo na rwo rumusaba gukomeza agategereza ruvuga ko nta makuru aramenyekana kandi bagishakisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi, yavuze ko kuba ikibazo cyarageze mu bugenzacyaha kiri gukurikiranwa, ariko akaba asaba Harerimana gukorana n’Umugenzacyaha yahaye idosiye ye kugira ngo bajye bakomeza guhanahana amakuru.

Yagize yati “Kuba ikibazo cyageze muri CID kirimo gukurikiranwa, ni ibintu dukurikirana kandi tukabigeraho.”

Harerimana na we yemeza ko afitiye icyizere inzego z’umutekano kandi azakomeza gukorana na zo kugeza igihe azamenya ko umugore we yapfuye cyangwa akiriho.

ntawiclaude@igihe.com

Placide KayitareHUMAN RIGHTSIngabire Josephine wo mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Kagari ka Muhoza, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, yaburiwe irengero kuva kuwa 21 Mata 2014, ubwo yavaga mu rugo asize umwana w’amezi 10 yonsaga. Nk’uko umugabo we, Gregoire Harerimana yabitangarije abanyamakuru, Ingabire yabuze kuva ku gicamunsi cyo kuwa 21...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE