Ngendahimana Emanuel, Havugimana Emanuel n’umushoferi witwa Pacifique Nkuriyingoma bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukira bakurikiranyweho kwinjiza imifuka umunani y’urumogi mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga ni bwo polisi yerekanye aba basore imaranye iminsi ibiri ibashinja icyaha cyo kwinjaza urumogi mu gihugu.

Polisi itangaza ko bafashwe ku bufatanye bwayo n’abaturag, kuko ari bo bayimenyesheje ko babonye abantu bafite ibintu bimeze nk’urumogi ibona guhita ibakurikirana.

Abo basore bose uko ari batatu bemera icyaha baregwa ariko bakavuga uru rumogi atari urwabo ari urw’umugabo witwa yonasi wo mu Karere ka Kamonyi bakanagisabira imbabazi.

Iyo mifuka umunani irimo ibiro 400 by’urumogi

Havugimana Emanuel, ushinjwa kuba ari we nyir’urwo rumogi n’ubwo we avuga ko ari ikiraka yari yahawe.

Ati “Nafatiwe Kirehe, byatangiye ku musibo w’ejo nibwo uwo bita yonasi w’ii Gitarama yaduhaye akazi avuga ko dukwiye kumugereza uru rumogi ku muhanda aho imodoka igera ,turaruhageza turubitsa kwa Shirimpaka.”

Akomeza avuga ko bukeye bw’aho ari bwo imodoka yaje kurupakira isanga polisi yahageze ihita na bo ibafata.

Uwitwa Ngendahimana Emanuel wabonye polisi akava mu modoka yiruka na we yemera icyaha, ariko agashinja mugenzi we Havugimana kuba ari we wamuhaye iki kiraka.

Ati “Ku itariki 27 uyu mugabo yaraje ansanga mu rugo ambwira ko hari ikiraka cyo gutwara urumogi ashaka kumpa nanjye kuko nari mfite ubukene ndemera ambwira ko azampa ibihumbi 100 ni bwo narugejeje aho rwari kugera arabwira ngo araza kunyobora ampuze n’umutu ugiye kuva i Kigali kurufata, ni bwo imodoka yaje isanga polisi n’abasirikare bahageze.”

Yakomeje agaragaza ko impamvu yatumye ava mu modoka akiruka yabitewe n’uko yari amaze kubona ko aho yari yashyize urwo rumogi kugira ngo imodoka iruhasange ubwo yazanaga n’umushoferi yahise ahabona polisi ahitamo gukuramo ake karenge, ariko na byo ntibyamushobokera kuko bahise bamusaba guhagarara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Twahirwa Celestin we yagaragarije itangazamakuru ko aba basore bagiye gushyikirizwa ubutabera kuko ari bo bangiza urubyiruko rw’igihugu.

Ati “Ubutumwa bukomeye n’uko aba ari bo bangiza abantu, batwangiriza urubyiruko babazanira ibiyobyabwenge, ibi rero ni ibintu tudashobora kwihanganira ni yo mpamvu bafashwe ndetse bagiye gukorerwa dosiye bashyikirizwe ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi CSP Celestin Twahirw

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSNgendahimana Emanuel, Havugimana Emanuel n’umushoferi witwa Pacifique Nkuriyingoma bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukira bakurikiranyweho kwinjiza imifuka umunani y’urumogi mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga ni bwo polisi yerekanye aba basore imaranye iminsi ibiri ibashinja icyaha cyo kwinjaza urumogi mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE