Imfungwa 2 zapfuye nyuma yo gucunga abacungageraza mu nyubako bari bugamishijwemo mu nzira bakinjira ahabitswe ikiyobyabwenge cya kanyanga bakayinywa ubwo aho bari bajyanwe kuburanira.

Byabaye kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo abanyururu 19 bajyanwaga kuburanishwa ku Rugereko rwisumbuye rwa Gasabo mu Murenge wa Rusororo maze nyuma y’urubanza imvura ikagwa bakabugamisha.

Aba banyururu bapfuye ni Ntihabose Donath uri mukigero k’imyaka 30 na Nshimiyumukiza ufite imyaka 31 bose bari bakurikiranweho icyaha cy’ubujura.

SIP Sengabo yagize ati “Ntabwo nahamya ko abapfuye bishwe koko na kanyanga kuko impamvu y’urupfu izatangwa na Polisi nyuma y’ibizamini. Aba banyururu bamaze kuburanishwa imvura yaraguye kandi ntibyashobokaga ko bajyanwa inyuma mu modoka banyagirwa maze barugamishwa ndabifata nkimpanuka”

Abandi bajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga. Gusa mu magereza hakomeje kuvugwa ko naho hari ubucuruzi bw’inzoga butemewe.

– See more at: http://www.umuryango.rw/Amakuru/Mu-Rwanda/Umutekano-23/article/kigali-abanyururu-biraye-muri-kanyanga-aho-bari-bugamishijwe-imvura-bahita#sthash.AaJ9p2I2.dpuf