Inzu y’ubucuruzi y’uwitwa Charles Approsoma iherereye mu Murenge wa Musambira Akarere ka Kamonyi, yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro itikiriramo ibicuruzwa n’imyaka bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijnoro ryo kuri uyu wa 22 Mutarama 2015 ahagana saa tanu ni bwo inkongi y’umuriro yafashe inyubako y’ubucuruzi iri mu Gasanteri ka Gaperi muri uyu murenge. Iyo nzu yakorerwamo ubucuruzi bw’ubuconco ndetse n’ubw’imyaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Spt Hubert Gashagaza, yavuzeko Polisi yatabaye ubwo byabaga igasanga abaturage batangiye ubutabazi bw’ibanze, gusa ngo nta kintu na kimwe cyabashije kurokorwa.

Yagize ati “Ahagana saa tanu ni bwo inkongi y’umuriro yaturutse mu nzu imbere, itwika inzu yose. Polisi yatabaye igihe byabaga ifatanya n’abaturage ariko nta kintu na kimwe barokoye. Inzu yatangiye gushya abantu bose batashye, nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi nkongi.”

Yakomeje avuga ko bamenye ko uyu mucuruzi hagize ibyago yari afite ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro. Iyi nkongi ngo bikekwa ko ishobora kuba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Ubwo iyi nkongi yabaga hari amakuru yavugaga ko uyu mucuruzi yagize ikibazo cy’ihungabana ndetse hagatabazwa imbangukiragutabara ku bitaro bya Rukoma na Kabgayi, Polisi yatangaje ko nta kibazo cy’ihungana cyigeze kibazo.

Iyi nkongi ibaye iya gatatu muri uyu mwaka nyuma y’izindi ebyiri zabaye mu Mujyi wa Kigali muri iki cyumweru.

mazimpaka@igihe.com