Perezida Kagame yitabiriye amatora ya referandumu igamije kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika ryo mu mwaka wa 2003.

We n’umuryango we, batoreye mu Rugunga mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2015.

Avuye mu cyumba cy’itora, yahaye ikiganiro kigufi abanyamakuru. Abajijwe niba aziyamamaza nk’uko abaturage babimusabye, yasubije ati “ibyo tuzabireba igihe nikigera.”

Niba ushaka kureba uko byari bimeze aho Perezida yatoreye mu mafoto, kanda hano

Iyi ni referandumu ya kane ibaye mu mateka y’u Rwanda. Iya mbere yabaye mu mwaka wa 1961, iya kabiri iba mu 1989, iya gatatu iba muri 2003.

Niba ushaka gusobanukirwa neza amateka ya referandumu mu Rwanda n’icyo zabaga zigamije, kanda hano

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2017. Abaturage nibemeza ko Itegeko Nshinga rihinduka muri iyi referandumu, Perezida Kagame azaba yemerewe kwiyamamaza ndetse no muri manda ebyiri zizakurikiraho.

Ingingo zavuguruwe ni nyinshi ariko iyari ikeneye kamarampaka ni imwe ya 101, ivuga kuri manda ya Perezida wa Repubulika.

Niba ushaka gusoma itegeko nshinga rivuguruye uko ryakabaye, kanda hano