Kagame Yemereye Abicanyi be Ko Azaburana Akanishyura Ibikenewe Ariko Opposition Igaceceka
Kagame Aracyashaka Abantu Bo Kwica Muri Afrika Y’epfo, Mozambike Na Suwazilande, Nyuma yo guhotora Koroneri Patrick Karegeya no gufunguza abamunize hatanzwe akayabo k’amadolari y’amanyamerika 200.000 tutaretse n’imvugo mbi zo kwigamba ko ariwe wakoze kiriya gikorwa kibisha, Kagame yanze gutegereza ko icyunamo kirangira, ahubwo ahisemo gukome ikivi yatangiye.
Amakuru aturutse ubu hari insoresore z’urujya n’uruza zerekeza Cape Town muri Afrika y’Epfo biravu ko hari insoresore zitahamenyerewe zoherejweyo muri iyi minsi zimwe zivuye mu migi inyuranye ya Afrika y’Epfo nka za Johannesburg na Durban, zahahuriye n’abandi basanzwe Cape Town bakaba bari bamaze iminsi bakorera ibiganiro cyangwa amahugurwa yabo I Cape Town ahitwa Vasco mu rugo rw’uwitwa Ernest Kajabo.
Aba basore ndetse n’urujya n’uruza rw’abandi bakaba baratangiye guhurira kwa Ernest Kajabo guhera ku mugoroba wo kuwa mbere taliki 27 Mutarama 2014 aho banagenderewe na Jean Claude Nikobisanzwe umujyanama wa Ambasade y’u Rwanda muri South Afrika wahasesekaye mu gitondo cyo kuwa kabiri, taliki ya 28 Mutarama.
Nyuma y’ayo mahugurwa cyangwa ibiganiro byarangiye kuwa kane taliki 30 Mutarama, abasore bashyashya bashakiwe amacumbi mu duce tunyuranye twa Cape Town, aho bazashyira mu bikorwa umugambi wa Kagame wo kwivugana abatavuga rumwe nawe bose n’abaigirana isano bose n’abari muri opozisiyo kuva ku mwana muto kugera ku basaza n’abakecuru mu mujyi wa Cape Town Abibasiwe cyane ngo ni abari muri RNC muri FDRL n’abari mu ishyaka rya Padiri Nahimana nabo batangiye kuhaboneka ngo hari n’abagize irindi shyaka rya Kalisiti waho Cape Town tutabashije kumenya izina ryaryo nabo ngo bameze nk’abo muri RNC.
Igitangaje rero ni uko bavuga ko kubona ibyangombwa bisigaye bigoranye cyane muri Afrika y’Epfo ku buryo n;abahasanzwe ahubwo barimo kubyamburwa, ariko aba babisha bakaba bahita babihabwa nta n’akanya gaciyemo.
Ibi ngo ngo bakaba babifashwamo n’uwitwa Shehe ukomoka I Butare wahoze akora ku kibuga cy’indege I Kanombe, uretse ko abatamuzi ababeshya ko ari uurundi, ubu nawe w’impunzi muri Afrika y’Epfo ariko akaba anakora akazi ko gusemura ku biro byakira impunzi I Pretoria, asemura mu gifaransa mu Kinyarwanda ikirundi, icyarabu ndetse n’ikigande.
Uyu mugabo shehe amakuru dufite ngo ntabwo ajya yegerana na Ambasade y’u Rwanda kugirango ajijishe ariko umugore we ahora mu Rwanda ku buryo na mbere gato y’uko umwaka ushize ariho yari ari.
Abenshi rero mubo shehe ashakira ibyangombwa ngo babibona mu munsi umwe cyangwa 2 ariko batanze akayabo k’amafaranga yishyurwa na ambasade y’u Rwanda, akanyuzwa ku mugore we nyuma akagezwa kuri shehe, nawe uyagabanya abashinzwe gutanga ibyangombwa. Ababanje kugera muri South mbere y’iyicwa rya Koroneri yabibasabiraga abita abanyamurenge, bagahita bahabwa imyaka ine maze bakinjira mu mpunzi z’abanyarwanda, na pasiporo z’u Rwanda ariko impapuro z’impunzi ari abanyamurenge.
Kajabo Ernest nawe uvugwa gufasha abicanyi mu mujyi wa Cape Town yiyita umunyamurenge nyamara abamuzi bavuga ko ari uwo mu Byahi mu mujyi wa Gisenyi hafi yo kw aba Kajeguhakwa Valensi, amaze igihe kinini cape town akaba niho yize akaba akorera na leta yahoo aho bita muri minisipalite.
Abandbavugwa barimo gutembera mu buryo butumvikana muri Mozambike na Suwazilandi ni Edizo Niyibizi uhagarariye Diaspora muri Afrika y’Epfo wazengurutse muri biriya bihugu 3 mu minsi ya Noheri, hakaba n’uwitwa Yavani Mugemana ubu nawe winjiye ino muri iyi minsi ngo amaze kugurisha iduka yarafite I Pretoria. Si ubwa mbere uyu Mugemana aza ino nyuma y’amahano kuko n’ubushize bamaze kurasa Jenerari Nyamwasa yaraje amara umwaka urenga arongera asubira South, kandi buri gihe asiga umugore we n’abana muri south.
Ngarutse ku iduka uyu Mugemana yagurishije, abari South bazi ko ari iduka rishorwamo imari na Ambasade y’u Rwanda maza abarigura n’abarigurisha basimburana bakaba aria bantu bakorana na Ambasade gusa
Ubwambere iri duka ryari irya Niyibizi Edizo ubu perezida wa diaspola nyuma arigura n’umusore wari inkotanyi witwa Izayi wo ku kibuye, Izayi yaje nawe kurigura na Mugemana Yavani nawe ubu umaze kurigurisha nyuma y’aho biciye Koroneri Karegeya. Izayi uyu ni umusore wirata cyane iyo amaze gusinda aravuga ngo abahutu bamera nk’imegeriri ngo ntibajya bashira ngo akurikije abahutu yishe yari azi ko ntabazsigara ku isi ngo none baruzuye.
Ali Hakiza
Maaputo
Cameroun nabo baratabaza, ngo hari indege yirirwa isuka intore ku butaka bw’ icyo gihugu, ngo n’ ejo bundi yarasutse!!
Ariko ndabaza .Ubu koko abantu bazapfira gushira? Rahira ko aya mabi yabo ataza kubarangiriraho!!imana ireberera abayo ntijya ihunikira cg ngo isinzire! Kandi abagome bazabyishyura!