Perezida Kagame yanenze imyitwarire y’abayobozi ubwo bari bitabiriye umwiherero wabereye I Gabiro, Kagame yibanze ku isesagurwa ry’umutungo wa Leta. Cyakola Perezida Kagame yirinze kuvuga ku ngendo we akola kandi alizo nyinshi dore ko asa nuwibera hanze yu Rwanda. Kagame ufite n’urugo muri Amerika ndetse akaba arinaho abana be baba agomba kujyayo inshuro zirenga 6 kumwaka. Ubundi nizindi ngendo zurudaca akolera mu bindi bihugu, aho ahimba abamutumira, cyangwa se inama nkaza Rwanda day aho anajana  n’abanyarwanda rimwe na rimwe amagana,  ariko yibanze ku ngendo zikolerwa mu gihugu cya baturanyi cya Tanzania. Ubundi mu magambo yakoreshaga yavugaga nkaho amafaranga akoleshwa araye ku giti cye. Nyakubahwa Perezida Kagame yagaragaje igihombo giterwa n’inyendo zihora zikorerwa hanze n’abayobozi batandukanye b’igihugu. Aha yibanze ahanini ku ngendo zikorwa n’abayobozi ba minisiteri y’afrika y’iburasirazuba, avuga ko zahombeje igihugu bikomeye.

Ibyegeranyo by’inyerezwa’ n’isesagurwa ry’umutungo wa Leta byakomeje kugenda bisohorwa n’inzego zitandukanye, zirimo komisiyo y’igiguhu y’abakozi ba Leta, Urwego rw’umuvunyi, n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda. Aliko Kagame ntacyo yavuze igihe ibi byose byabaga ahubwo avuga ko yamenye ubwenge kubera perezida wa Tanzania Magufuli, nukuvuga ko iyo Magufuli adatsinda amatora Kagame ntacyo yaribuzavuge kw’isesagura ryumutungo wa Leta.

Mu minsi mike ishize komisiyo ishinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko yatumiye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira ngo asobanure uburyo umutungo wa Leta wasesaguwe mu kugura ibimashini ntibikore.

Perezida Kagame yavuze ko yakomeje kwihanganira abasesagura umutungo wa Leta ariko ngo hakaba hageze ko aba bantu abafatira ingamba.

Imbwirwaruhamwe ya PerezidaKagame ku isesagurwa ry’umutungo hari abavuga ko yaje itinze kuko hakomeje gufatwa no gutabwa muri yombi abantu byavugwaga ko banyereje umutungo wa Leta, nyamara ngo hashira iminsi mike bakarekurwa, ni ahantu havuye imvugo yiswe “Ibifi binini.”

Bigaragara ko haramutse hadafashwe ingamba zikomeye u Rwanda rwazakomeza gushyirwa hasi n’ibifi binini kandi umuturage wo hasi abayeho nabi.

Cyakola Nyakubahwa Perezida yatangarije abari baraho ko agomba guhagarika izo ngendo zurudaca maze ngo utazabyishimira Alihamudullah, benshi bakomeje kwemeza ko nyuma yubwumvikane buke n’ibihugu by’uburayi Kagame akunze kwibanda kugusura ibihugu bya Abarabu ndetse akaba ariho akomora ijambo alihamudullah. Aliko abanyarwanda bamwe bagaye ijambo alihamdullah yakoresheje ndetse bemeza ko umuntu ugeze mu myaka ye atagombye gukopera imivugire n’imyifatire.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/Kagame-air.jpg?fit=650%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/Kagame-air.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSPerezida Kagame yanenze imyitwarire y’abayobozi ubwo bari bitabiriye umwiherero wabereye I Gabiro, Kagame yibanze ku isesagurwa ry’umutungo wa Leta. Cyakola Perezida Kagame yirinze kuvuga ku ngendo we akola kandi alizo nyinshi dore ko asa nuwibera hanze yu Rwanda. Kagame ufite n’urugo muri Amerika ndetse akaba arinaho abana be baba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE